Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yirukanye Minisitiri w'ubuzima
Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan , kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama, yakuyeho Minisitiri w'ubuzima wari umaze hafi imyaka 10 ari muri uyu mwanya, ni mu mavugurura mato yabayeho muri Guverinoma.
Nkuko byatangajwe n'umunyamabanga mukuru wa Perezida Moses Kasiluka, yatangaje ko nyuma yo gukuraho Ummy Mwalimu yahise asimbuzwa Jenista Mhagama nka Minisitiri w'ubuzima mushya.
Ummy Mwalimu wari umaze igihe ari Minisitiri w'ubuzima ntabwo yahawe indi mirimo nkuko inkuru dukesha ibiro ntaramakuru bya Turkiya , Anadolu Agency ivuga.
Muri iryo vugurura kandi, Perezida Hassan yagize umwarimu w’amategeko uzwi cyane, Palamagamba Kabudi, Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’ibibazo by’amategeko, inshingano zari zisanzwe zifitwe na Pindi Chana. Chana na we yagizwe Minisitiri w’umutungo kamere n’ubukerarugendo, umwanya yigeze kubamo mbere.
Perezida Suluhu kandi yazamuye William Lukuvi ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ushinzwe kugenzura politiki, inteko ishinga amategeko no guhuza ibikorwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show