Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe
Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama urubyiruko 494 rwasoje amasomo rwari rumazemo iminsi 45, ruhabwa impanuro na Minisitiri w'intebe Dr. Eduard Ngirente abasaba kubyaza umusaruro amasomo bahawe.
Itorero indangamirwa ikiciro cya 14, ryari rigizwe n'abiga n'abatuye mu mahanga, abarangije amashuri mu Rwanda, abayobozi b'urubyiruko n'indashyikirwa z'urugerero ruheruka.
Mu masomo uru rubyiruko rwahawe harimo uburere mboneragihugu, imyitozo yibanze ya gisirikare,indangagaciro zirimo gukunda igihugu ubumwe,ubunyangamugayo n'umurava.
Dr Eduard Ngirente yasabye urwo rubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge kuko ari kimwe mu bishobora gutuma ibyo bigishijwe bidashirwa mu bikorwa.
Ati"Mwabyivugiye namwe ko ibiyobyabwenge byica ubwenge ibyo igihugu cyari kigutezeho bigatuma kitabibona, ariko na we icyo umuryango wari ugutegerejeho nawe ubwawe ntuzakibone. Turashaka rero urubyiruko muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge kandi rukarinda ibyagezweho, kandi rukomeza kurwanya abavuga u Rwanda nabi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.”
Rumwe mu rubyiruko rusoje ayo masomo rwatangaje ko ruhakuye byinshi bizarufasha kubaka igihugu, kugira ejo heza ndetse no kwigisha abandi indangagaciro na kirazira by'igihugu.
Mukamugisha Esther na we ati: “Itorero ry’Igihugu ryanyigishije gukoresha neza igihe aho mu rugo bambyutsaga sa kumi n’ebyiri, ariko ubu namenye ko gukora ibintu byinshi bisaba kubyuka kare. Nk’uko rero bongeye kubitwibutsa kureka gukoresha ibiyobyabwenge ngiye kubishishikariza n’abandi.”
Itororero indangamirwa ikiciro cya 14, ryatangiye rigizwe n'abantu 503 ariko hari abagera ku 8 bakomereje mu ngabo z'u Rwanda,bakora ibizamini ubu binjiye mu masomo ya gisirikare.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show