English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

 

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame  yahaye inshingano Minisititri  mushya w’Uburezi  Bwana  Joseph Nsengimana aho asimbuye  Bwana Gaspard Twagirayezu wahinduriwe inshingano.

 Impinduka za w’Uburezi, zatangajwe mu ijoro ryacyeye  ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, binyujijwe mu itangazazo ryaturutse mu Biro  bya Minisitiri w’Iintebe.

Iri tangazo ryerekana ko  Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi  agasimbura  uwarusazweho Gaspard Twagirayezu, nawe wahise agirwa umuyobozi  mukuru w’Urwego  rushizwe isanzure.

Perezida Paul Kagame kandi yanahaye inshingano nshya  Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri  ya Siporo Nelly Mukazayire , we akaba  yasimbuye  Niyonkuru Zephanie waruherutse kwerekwa imiryango imusohora muri Guverinoma.

Uyu Nelly Mukazayire mbere y’uko ahabwa izi inshingano zo kuba  Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS,akaba yari asazwe ari Umuyobozi  Wungirije w’Urwego  rw’Igihugu rw’Iterambere RDB.

Bwana Joseph Nsengimana akaba na Minsitiri mushya w’Uburezi, asazwe afite ubumenyi  buhagije mu bijyanye  n’uburezi  kubera koasazwe ayobora ikigo Mastercard Faundation  kizwi cyane  mu iterambere ry’uburezi  bushingiye ku ikorana buhanga.

Bwna Nsengimana Joseph kandi yakoze mukigo cy’Abanyamerika  cya Intel Corporation akaba yari Umuyobozi Nshigwabikorwa  ushizwe Politiki n’ingamba ndetse n’imikoranire mpuzamahanga.muri iki kigo, Nsengimana icyo yashyiraga imbere kuruta ibindi ni ugukorana na za Mminisiteri z’Uburezi ndetse n’abandi  bafatanyabikorwa mu gukoresha no kuzamura ikoranabuhanga mu ireme ry’ubuzima.

 

Yanditswe na Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe

BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-12 08:26:34 CAT
Yasuwe: 24


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-byinshi-kuri-Minisitiri-mushya-wUburezi.php