Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Namibia
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’ubwigenge bwa Namibia byahujwe n’irahira rya Dr. Netumbo Nandi-Ndaitwah nka Perezida wa gatanu wa Repubulika ya Namibia.
Minisitiri Nduhungirehe wari uhagarariye Perezida Paul Kagame muri ibyo birori, yashyikirije Perezida mushya wa Namibia ubutumwa bwihariye bwa Perezida Kagame ndetse n’impano yamugeneye, nk’ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeje kuranga ibihugu byombi.
Ibirori by’irahira rya Dr. Netumbo Nandi-Ndaitwah byabereye mu murwa mukuru Windhoek ku wa 21 Werurwe 2025, bikaba byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku isi. Dr. Nandi-Ndaitwah, wabaye umugore wa mbere uyoboye Namibia, yasimbuye Hage Geingob witabye Imana muri Gashyantare 2024.
Namibia n’u Rwanda bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi, uburezi, n’ishoramari. Urugendo rwa Minisitiri Nduhungirehe muri Namibia rwakomeje gushimangira iyo mikoranire, aho yahuye n’abandi bayobozi batandukanye baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Ubwo yagezaga ubutumwa bwa Perezida Kagame kuri Perezida mushya wa Namibia, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushimangira umubano na Namibia, hibandwa ku guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show