English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Namibia

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’ubwigenge bwa Namibia byahujwe n’irahira rya Dr. Netumbo Nandi-Ndaitwah nka Perezida wa gatanu wa Repubulika ya Namibia.

Minisitiri Nduhungirehe wari uhagarariye Perezida Paul Kagame muri ibyo birori, yashyikirije Perezida mushya wa Namibia ubutumwa bwihariye bwa Perezida Kagame ndetse n’impano yamugeneye, nk’ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeje kuranga ibihugu byombi.

Ibirori by’irahira rya Dr. Netumbo Nandi-Ndaitwah byabereye mu murwa mukuru Windhoek ku wa 21 Werurwe 2025, bikaba byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku isi. Dr. Nandi-Ndaitwah, wabaye umugore wa mbere uyoboye Namibia, yasimbuye Hage Geingob witabye Imana muri Gashyantare 2024.

Namibia n’u Rwanda bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi, uburezi, n’ishoramari. Urugendo rwa Minisitiri Nduhungirehe muri Namibia rwakomeje gushimangira iyo mikoranire, aho yahuye n’abandi bayobozi batandukanye baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Ubwo yagezaga ubutumwa bwa Perezida Kagame kuri Perezida mushya wa Namibia, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushimangira umubano na Namibia, hibandwa ku guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Namibia

Perezida Kagame mu biganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutegetsi bwa Amerika

Icyatumye u Rwanda rwikura mu mubano n’u Bubiligi n’icyakorwa ngo usubireho - Nduhungirehe

Perezida Tshisekedi yashimangiye imikoranire mu by’amabuye na Amerika

Ububirigi mu mugambi mushya wo kwisubiza DRC- Ubushakashatsi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-22 11:33:12 CAT
Yasuwe: 16


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-Nduhungirehe-yitabiriye-irahira-rya-Perezida-mushya-wa-Namibia.php