English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri Nduhungirehe, yasobanuye impamvu atunamiye abasirikare ba SAMIDRC na MONUSCO.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko impamvu atahagurutse ngo afate umunota wo kwibuka abasirikare ba SAMIDRC na MONUSCO baguye mu mirwano hagati y’umutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu nama y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka AU, ari uko mu mazina yasomwe y’abunamirwa havuzwemo n’irya Gen Maj Peter Cirimwami wari Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Yongeyeho ko, nubwo Gen Maj Peter Cirimwami yamwakiriye mu cyubahiro cy’abadipolomate i Goma ku wa 5 Ugushyingo 2024, atashoboraga guhaguruka ngo amwunamire kubera ko uyu musirikare mukuru wa FARDC yari ikiraro gihuza FARDC n’umutwe w’abasize bakoze Jenoside wa FDLR, ndetse akaba ari na we wahungabanyije ibikorwa bya FARDC muri Nzeri 2024, byatangijwe ku gitutu cy’amahanga, byo gukuraho burundu umutwe wa FDLR.

Umubano w’ibihugu byombi watangiye kuzamo urunturuntu ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano, RDC ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe, ibirego u Rwanda ruhakana, ahubwo rugashimangira ko Ingabo za Leta ya RDC zikorana n’umutwe wa FDLR, wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu, M23 imaze kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, birimo n’umujyi wa Goma. Iyi mirwano imaze gutera impfu zirenga 100 n’abakomeretse barenga 1000, ndetse n’abaturage barenga 500,000 bamaze guhunga ingo zabo muri Mutarama 2025.



Izindi nkuru wasoma

Inzozi mbi z’abashaka gusubiza u Rwanda mu mwijima ntizizigera zigerwaho – Minisitiri w’Ingabo

Bikomeje kuzamba: Abapolisi 7 bashinjwa kwivugana mugenzi wabo nyuma yo gutuka Minisitiri w’Intebe

Ibyahishwe: Impamvu zitangaje zituma abasore batinya gutereta abakobwa beza: Iya 5 iragutungura

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yanze gupfukamira abadepite, atanga igisubizo cyakuruye impaka

Igisa n’impinduramatwara muri UPDF: Gen Muhoozi atangiye guhiga bukware abasirikare b’ibisambo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-29 10:16:16 CAT
Yasuwe: 124


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-Nduhungirehe-yasobanuye-impamvu-atunamiye-abasirikare-ba-SAMIDRC-na-MONUSCO.php