Ibyahishwe: Impamvu zitangaje zituma abasore batinya gutereta abakobwa beza: Iya 5 iragutungura
Ni kenshi twumva abasore bavuga bati “uriya mukobwa ni mwiza cyane, sinabona aho muhera!” Ariko se, ni iki kiba kibyihishe inyuma? Kuki hari abakobwa beza usanga bataragira abakunzi, ibyo bikaba mu gihe abasore uruhuri baba bavugira aho ariko ntihagire n’umwe utera intambwe yo kumwegera ngo amugaragarize amaranga mutima ye?
Ijambo.net twifuje gucukumbura iki kibazo, tunifashisha ibitekerezo bitangwa n’abasore batandukanye binyuze mu biganiro byo kuri YouTube, urubuga Reddit, ndetse n’inkuru zanditswe n’inzobere mu mibanire ku mbuga nka Psychology Today, The School of Life, na Thought Catalog. Twasanze impamvu nyamukuru zituma bamwe mu basore batinya gutereta abakobwa beza ari eshanu, kandi zishingiye ku myumvire, ubwoba bwo kwangirwa no kubura icyizere.
1. Ubwoba bwo guterwa indobo: Ishema rishingiye ku kwanga kwandagazwa
Abasore benshi baracyafite imyumvire y’uko guterwa indobo ari igisebo gikomeye. Iyo umusore yumva atari ku rwego rw’uwo mukobwa, cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu, ahitamo kutamugeraho kugira ngo atandagarira imbere ye cyangwa se imbere y’abandi.
2. Kubura amafaranga: Umuzi w’icyizere gicumbagira
Hari igihe umusore aba afite icyifuzo cyo gutereta umukobwa runaka, ariko uko yirebye akabona nta bushobozi afite bwo kumwitaho mu buryo bumwe na bumwe. Ibi bituma amuca ku ruhande ataragerageza no kumuganiriza, kuko yumva nta kintu yamumarira.
3. Gutekereza indwara mbi yuko umukobwa mwiza wese aba afite umubwira amagambo anyeganyeza umutima we
Hari ubwo ubwiza bw’umukobwa butuma umusore ahita yemeza ko adashobora kuba akiri ingaragu. Biba nk’aho uburanga bwe ari bwo bumuhitiramo kuba afite undi, nyamara hari benshi baba bategereje umuntu wababwira “ndagukunda by’ukuri. Ni wowe neguriye umutima wanjye woe”
4. Gutinya imiryango bakomokamo: Inkomoko y’ipfundo ry'ubwoba
Bamwe mu basore batinya gukundana n’abakobwa bakomoka mu miryango ifite ubushobozi, bakumva batakwemerwa cyangwa batazahabwa agaciro. Batekereza ku biganiro bigoye byo mu rugo, no ku kumva ko batangana.
5. Kubura aho bahera ikiganiro: “Ni mwiza cyane, ariko sinabona aho muhera pe!”
Hari igihe umusore aba abonye umukobwa w’inzozi ze, ariko akabura aho ahera ikiganiro. Ashobora kumubona kenshi, bakambukirana mu muhanda, ku ishuri cyangwa ku kazi, ariko uko amwitegereza niko agira ubwoba kurushaho, akumva nta jambo rifatika yamubwira.
Ubwiza si urukuta—ni urugi ushobora gukomangaho
Ni ngombwa kumva ko urukundo nyarwo rudashingira ku isura cyangwa ku mutungo. Rushingira ku biganiro byubaka, kumva no kubahana. Abakobwa benshi bafite ubwiza bugaragara, ariko na bo baba bakeneye umuntu ubakunda by’ukuri, utabareba nk’igicumbi cy’ibitangaza, ahubwo ubareba nk’abantu.
Ijambo.net turakangurira abasore kudakomeza kuba imbohe z’ubwoba, ahubwo mugire ubushishozi bwo gusanga ababifuriza urukundo bakabibabwira mu buryo bwubashywe.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show