Umwarimu watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida yavuze ko yakubiswe ari gushaka imikono
Umwarimu wo karere ka Nyabihu yiyongereye ku rutonde rw’abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, mu gihe hasigaye umunsi umwe gusa ngo ibikorwa byo gutanga kandidatire bihagarare.
Innocent HAKIZIMANA avuga ko yifuza guhindura ibirimo kudaha agaciro umuturage ndetse n’ubusumbane bukabije mu mishahara.
Uyu mwarimu yavuze ko urugendo rwo gushaka imikono y’abamushyigikira rutamworoheye kuko ahamya ko hari aho yabangamiwe n’inzego z’ubutegetsi z’ibanze ndetse na zimwe mu z’umutekano ndetse byageze n’ubwo akubitwa."
Agira ati:"Ubwo nashakaga imikono y’abanshyigikiye nakubiswe na GitifuUmuyobozi w’umurenge ntacyo mutwaye.
"Iwacu mu karere ka Nyabihu ho banteje umuyobozi w’umudugudu kandi ntarenze ku mabwiriza."
Twari tubizi ko tutakwiyamamaza mu isoko, insengero ntibamfashe nibura narenze kuri ibyo ngo bamfatire aho’’
Mu ikote ryiganjemo ibara ry’ubururu, acigatiye impapuro nyinshi , Innocent Hakizimana yageze kuri Komisiyo y’amatora amwenyura.
Kuri uyu munsi byari byatangajwe kandi ko uwitwa philippe Mpayimana atanga impuro ze cyakora umuhango ntiwabaye.
Uhagarariye uyu mukandida wigenga yabwiye abanyamakuru ko Komisiyo yabamenyesheje ko yagize imirimo myinshi yahuriranye n’isaha yo kumwakira .
Gusa ngo yahawe isezerano ry’uko aza guhabwa indi gahunda yo ku munsi w’ejo.
Kugeza ubu abantu barindwi ni bo bamaze gutanga impapuro ziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show