English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umwarimu watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida yavuze ko yakubiswe ari gushaka imikono

Umwarimu wo karere ka Nyabihu yiyongereye ku rutonde rw’abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, mu gihe hasigaye umunsi umwe gusa ngo ibikorwa byo gutanga kandidatire bihagarare.

Innocent HAKIZIMANA avuga ko yifuza guhindura ibirimo kudaha agaciro umuturage ndetse n’ubusumbane bukabije mu mishahara.

Uyu mwarimu yavuze ko urugendo rwo gushaka imikono y’abamushyigikira rutamworoheye kuko ahamya ko hari aho yabangamiwe n’inzego z’ubutegetsi z’ibanze ndetse na zimwe mu z’umutekano ndetse byageze n’ubwo akubitwa."

Agira ati:"Ubwo nashakaga imikono y’abanshyigikiye nakubiswe na GitifuUmuyobozi w’umurenge  ntacyo mutwaye.

"Iwacu mu karere ka Nyabihu ho banteje umuyobozi w’umudugudu kandi ntarenze ku mabwiriza."

Twari tubizi ko tutakwiyamamaza mu isoko, insengero ntibamfashe nibura narenze kuri ibyo ngo bamfatire aho’’

Mu ikote ryiganjemo ibara ry’ubururu, acigatiye impapuro nyinshi , Innocent Hakizimana yageze kuri Komisiyo y’amatora amwenyura.

Kuri uyu munsi byari byatangajwe kandi ko uwitwa philippe Mpayimana atanga impuro ze cyakora umuhango ntiwabaye.

Uhagarariye uyu mukandida wigenga yabwiye abanyamakuru ko Komisiyo yabamenyesheje ko yagize imirimo myinshi yahuriranye n’isaha yo kumwakira .

Gusa ngo yahawe isezerano ry’uko aza guhabwa indi gahunda yo ku munsi w’ejo.

Kugeza ubu abantu barindwi ni bo bamaze gutanga impapuro ziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame ni Perezida wubashwe kandi ifite icyerekezo-Minisitiri w'intebe wa Centrafrique

Ruto yavuze ko Kenya igiye kujya mu bihe bibi bitigeze kubaho bitewe n'imyenda ifite

Paul Kagame yavuze ko ntarwitwazo ruzongera kubaho mu guteza imbere siporo

Yoweli Kaguta Museveni yasabye abakiri bato kwihutira gushaka abagabo n'abagore

Ambasaderi Bazivamo yashyikirije Perezida Traoré impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-30 03:39:02 CAT
Yasuwe: 233


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umwarimu-watanze-kandidatire-ku-mwanya-wa-Perezida-yavuze-ko-yakubiswe-ari-gushaka-imikono.php