English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Celine Dion wari umaze igihe arwana n'ubuzima agiye kongera gutarama

Icyamamare muri muzika ukomoka mu gihugu cya Canada Celine Dion, yatangaje ko agiye kongera kugaruka agaha ibyishimo abakunzi be  ku giciro byamusaba cyose.

Celine Dion  yavuze ko intambara y'uburwayi afite budakira bwa Stiff Person Syndrome itazamubuza gukora ibitaramo uko byagenda kose.

Uyu muhanzi ubwo yagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru yemeje ko azakora ibitaramo mu gihe cya vuba uko byagenda kose.

Ati"Ngiye gusubira ku rubyiniro nubwo naba nkururuka ntabasha guhagarara cyangwa bikansaba  kurwana n'ibiganza byanjye kubera naba nsusumira nzabikora."

Muri uko kuganira akomeza gutebya ku buryo abahanzi bagezweho batuma yibaza niba yahindura nawe akajyana n’ibigezweho.

Celine Dion w'imyaka 57 wakunzwe n'abatari bake mu bice byinshi byo ku Isi afite ikibazo cy'indwara idakarira ya Stiff Person Syndrome  ubwo byurwayi  akaba yarabugize ibanga igihe kingana n'imyaka 17 atarabitangariza abakunzi be muri rusange kuko yatangiye kubona ibimenyetso by'iyo ndwara mu 2002 abitangaza mu 2022.

Nubwo agikomeje guhangana n’ikibazo cy’ubuzima Celine akomeza no kuba umuntu usetsa. Kandi uko byamera kwose abakunzi be bazishimira kubona agarutse.



Izindi nkuru wasoma

Umushumba wa Zeraphat Holy Church Bishop Harerimana n’umugore we bagiye kuburana ku bujurire.

Umuhanzi Kizz Daniel ugiye kumurika EP nshya yatangaje ko yapfushije nyirabukwe.

I Kigali hagiye kubera ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri. Menya icyo rizibandaho.

Amakuru mashya: FERWAFA yatanze igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha mu Gikombe cy’Amahoro.

Umuhanzi Kevin Kade yasuye ahantu hakomeye cyane mu mateka y’u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-14 05:12:33 CAT
Yasuwe: 283


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Celine-Dion-wari-umaze-igihe-arwana-nubuzima-agiye-kongera-gutarama.php