Rubavu:PSF yatanze arenga miliyoni 30 mu kuremera abarokotse no kubaha igishoro
Ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024, Bamwe mu bagize urugaga rw'Abikorera bo mu karere ka Rubavu batanze arenga miliyoni mirongo itatu(30.000.000) z'amafaranga y'u Rwanda mu kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaha Inka n'amatungo magufi ndetse bamwe bahabwa igishoro.
Mu bikorwa byahujwe n'umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 bari mu rwego rw'Abikorera kandi hashimwa abagize uruhare mu guhagarika Jenoside.
Umwe mu barokotse yakorewe Abatutsi wahawe Inka witwa Maniraguha yashimye aba bikorera anemeza ko Inka yahawe igiye kumuvana mu bwigunge imufashe kwiteza imbere .
Maj Gen Nkubito Eugene uyobora INGABO mu ntara y'Iburengerazuba
Yagize ati:"Turashima abacuruzi baduhaye kubyo bunguka baturemera,ntabwo nagiraga inka ariko iyo bampaye igiye kumpindurira ubuzima,irampa ifumbire imirima yanjye yere neza, izambyarira nunguke ndetse mbone n'amata mbese ngiye gukomeza kubaho neza.
Twagirayezu Laurent ni umurinzi w'Igihango warokoye abakobwa babiri bahigwaga mu gihe cya Jenoside nawe yahawe Inka mu rwego rwo kumushimira ku mutima mwiza yagize, Laurent yashimye abikorera abizeza ko Inka yahawe azayibyaza umusaruro ukagera no ku bandi.
Agira ati:"Nahawe Inka kubera kuba ntaratekereje nk'abicaga Abatutsi muri Jenoside ahubwo nkagira abo ndokora ubwo bari babajugunye mu buvumo bwa metero 50, ndi kumwe na mugenzi wanjye twarabatabaye tumaze kumenya Aho abicanyi babashize turabambutsa kugera muri Kongo, dushimira Imana yabidufashijemo,kuba duhawe Inka kubera ubumuntu twagaragaje natwe bidukomanga ku mutima,turashimira Abikorera tubizeza ko natwe tuzakomeza kwera imbuto."
Niyonsaba Mabete Dieudonne Perezida w'Abikorara mu karere ka Rubavu yasabye abarokotse gufata neza amatungo bahawe bakiteza imbere ndetse nabo bakazafasha n'abandi.
Yagize ati:"Twagize igitekerezo nkuko buri mwaka dutekereza icyo gukora muri gahunda yo kwibuka dukomeza gufasha abarokotse kwiyubaka biteza imbere,kwita ku matungo no kuza mu bucuruzi ngo dusenyere umugozi umwe twiteze imbere nshimira buri wese wabiguzemo uruhare."
Ishimwe Pacifique umuyobozi w'akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yashimye abikorera abasaba gukomeza guhindura amateka.
Agira ati:"Abikorera bamwe barishe abandi baricwa bazira uko bavutse,ubundi isano riri hagati y'umukiliya n'umucuruzi riba rikomeye cyane ni igihango ntabwo biba bikwiye ko bahemukirana, ariko byarabaye ibyabaye ubu gahunda nuko bitazabaho ukundi."
Ruzibiza asinya mu gitabo cy'abashyitsi ari kumwe na Ishimwe Pacifique wa Rubavu
Umuyobozi mukuru w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda Stephen Ruzibiza yashimye abikorera ba Rubavu.
Agira ati:"Abikorera ba Rubavu mugira umuhate mukomereze aho, nk'abikorera dufite umusanzu munini mu mpinduka nziza ziharanira iterambere,ibikorwa mwakoze birivugira mukomereze Aho,ndasaba abafashijwe kurushaho gutera intambwe n'abahawe igishoro muze dukore twiteze imbere tubyaze umusaruro amahirwe igihugu cyacu cyiza kiduha."
Abikorera ba Rubavu batanze Inka 35 zigenerwa abarokotse na Mudende, hatanzwe kandi intama 40 ku miryango ya Nyakiliba ndetse Imiryango 20 yahawe igishoro kugirango nabo bajye mu bucuruzi byose bifite agaciro karenga miliyoni 30.
Ruzibiza Stephan Umuyobozi mukuru wa PSF ashira ururabo ku rwibutso rwa Gisenyi
Hakozwe urugendo rwo kwibuka rwahereye ku Gisaha kugeri kuri Komine Rouge hari urwibutso rwa Gisenyi
Abayobozi ba PSF Rubavu bashikiriza Ruzibiza cheque y'ubufasha
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show