English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka

Mu santere ya Kicukiro uvuye ku muhanda werekeza I Gikondo ahazwi nko kwa Gitwaza habereye impanuka ihitana abantu bagera kuri 3.

Ni impanuka yabaye kuwa 09 Nzeri 2024 ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yagonze imodoka na moto abantu babatu bahasiga ubuzima abandi barakomereka ndetse n’ibinyabiziga birangirika.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi yabwiye The New Times ko ikamyo yateje ikibazo hagendaga n’umuvuduko mwisnhi anemeza ko abantu 3 nahise bahasiga ubuzima.

Yagize ati:”ubu abantu batatu bahise bapfa harimo abagore babiri ndetse na motari bapfuye,naho abandi bamotari babiri na Tndiboyi bakomeretse bari mu bitaro bya Masaka na Kibagabaga.”

Afande SP Kayigi yavuze ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Rubavu:Batatu bakekwaho kwinjiza magendu mu gihugu batawe muri yombi

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yakoze impanuka batanu barakomereka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-10 09:45:57 CAT
Yasuwe: 17


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KigaliAbantu-batatu-baguye-mu-mpanuka-yImodoka-abandi-barakomereka.php