English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Meteo Rwanda: Menya ahateganijwe imvura y’amahindu izamara iminsi 4  igwa ubudahita.

Byatangajwen’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, (Meteo Rwanda),  aho cyateguje ko hagati ya tariki 17 na 21 Ukwakira 2024 hazagwa imvura nyinshi  cyane mu bice bitandukanye by’Igihugu cy’ u Rwanda.

Meteo Rwanda  yasohoye itangazo rigira riti “ Dushingiye ku miterere y’ikirere muri iyi minsi, aho mu bice bimwe by’igihugu haguye imvura nke, hashingiwe kandi ku bimenyetso by’iteganyagiye bigaragaza kwiyongera kw’imvura hirya no hino mu gihugu.”

Hateganyijwe ko hagati y’imugoroba wo ku tariki ya 17 Ukwakira n’itariki ya 21 Ukwakira 2024, imvura iziyongera ikaba nyinshi mu bice bitandukanye.”

Iyi mvura nyinshi iteganyijwe mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Nyamagabe, Rusizi, Gicumbi, Rwamagana, Kirehe, Umujyi wa Kigali no mu bice bike by’Uturere twa Musanze, Nyabihu, Ngororero, Kamonyi, Bugesera na Ngoma.

Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 10 na 50 ku munsi.

Meteo Rwanda ivuga ko ‘ Hateganyijwe ingaruka zirimo imyuzure,umuyaga ukabije, urubura ku guruka kw’ibisenge bitaziritse neza n’amashami y’ibiti.’

Yashishikarije abaturarwanda gufata ingamba zijyanye no kwirinda ibiza ahateganyijwe imvura nyinshi irimo n’umuyaga.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Meteo Rwanda: Imvura y’amahindu n’umuyaga udasazwe biteganyijwe mu mpera z’Ugushyingo.

Nyuma y’iminsi mike asezeye kuri RadioTV10 Kazungu Claver yahawe akazi kuri Radio ikomeye.

Menya amakuru mashya avugwa kuri Fatakumavuta wamaze kugeza ubujurire bwe mu rukiko.

Arahigwa bukware nyuma yo kwica Umukuru w’Umudugudu.

Menya abanyeshuri 18 babaye aba mbere mu gihugu n’ibigo by’amashuri bigagaho.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-18 20:29:45 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Meteo-Rwanda-Menya-ahateganijwe-imvura-yamahindu-izamara-iminsi-4--igwa-ubudahita.php