English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kubera imvura y’amahindu yatumye umukino wahuzaga APR FC na Gasogi United usubikwa.

Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, wahuzaga APR FC na Gasogi United, kuri Kigali Pelé Stadium  wasubistwe kubera imvura nyinshi yatumaga umupira udatambuka kubera amazi yari yuzuye mu kibuga umusifuzi ahitamo guhagarika uyu mukino.

Ni umukino byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa moya zuzuye zo ku wa 19 Ukwakira 2024, ariko zirengaho iminota 35 kuko nubwo imvura yari yatangiye kugwa na mbere yuko isaha igera, amatara ya Kigali Pelé Stadium yabanje gutinda kwaka kubera moteri y’iyi stade yari yabanje kugorana dore ko yatse saa kumi nebyiri n’iminota 45, amakipe abona gutangira kwishyushya.

Ukoiminota y’umukino yagendaga yicuma cuma ni nako n’imvura yagendaga yongezamo umurindi bigera na ho ikibuga cyuzura amazi, nyuma y’iminota 15 umusifuzi yaje gufata umwanzuro wo guhagarika umukino amakipe asubizwa mu rwambariro.

Nyuma y’indi minota 15 abasifuzi bagarukanye n’aba kapiteni b’amakipe yombi bareba niba umupira wagenda ariko kuko amazi yari menshi mu kibuga, bafashe umwanzuro wo gusubika umukino.

Itegeko riteganya ko umukino usubukurwa mu masaha 24 akurikira.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kubera iki umukino ikipe ya Rayon Sports yari bukine n’ikipe ya Etincelles FC wasubitswe?

Perezida wa Gasogi United KNC, yabonye abo abyegekaho nyuma yo gutsindwa na APR FC 1-0.

Manchester United yabonye imbube y’ amanota 3 nyuma yo kwitwara neza kuri Brentford.

Kubera imvura y’amahindu yatumye umukino wahuzaga APR FC na Gasogi United usubikwa.

RIB yafunze umunyamakuru Fatakumavuta kubera gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-20 08:25:57 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kubera-imvura-yamahindu-yatumye-umukino-wahuzaga-APR-FC-na-Gasogi-United-usubikwa.php