Kubera imvura y’amahindu yatumye umukino wahuzaga APR FC na Gasogi United usubikwa.
Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, wahuzaga APR FC na Gasogi United, kuri Kigali Pelé Stadium wasubistwe kubera imvura nyinshi yatumaga umupira udatambuka kubera amazi yari yuzuye mu kibuga umusifuzi ahitamo guhagarika uyu mukino.
Ni umukino byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa moya zuzuye zo ku wa 19 Ukwakira 2024, ariko zirengaho iminota 35 kuko nubwo imvura yari yatangiye kugwa na mbere yuko isaha igera, amatara ya Kigali Pelé Stadium yabanje gutinda kwaka kubera moteri y’iyi stade yari yabanje kugorana dore ko yatse saa kumi nebyiri n’iminota 45, amakipe abona gutangira kwishyushya.
Ukoiminota y’umukino yagendaga yicuma cuma ni nako n’imvura yagendaga yongezamo umurindi bigera na ho ikibuga cyuzura amazi, nyuma y’iminota 15 umusifuzi yaje gufata umwanzuro wo guhagarika umukino amakipe asubizwa mu rwambariro.
Nyuma y’indi minota 15 abasifuzi bagarukanye n’aba kapiteni b’amakipe yombi bareba niba umupira wagenda ariko kuko amazi yari menshi mu kibuga, bafashe umwanzuro wo gusubika umukino.
Itegeko riteganya ko umukino usubukurwa mu masaha 24 akurikira.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show