English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imvura y’amahindu imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga 62.

Muri Espagne haguye imvura nyinshi cyane kuri  uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, ayamahindu yari yiganjemo umuyaga mwishi cyane inkuba n’amazi menshi, byahitanye ubuziam bw’abaturage barenga 62.

Iyi mvura y’amahindu akaba ari nayo nyirabayazana yo gutera imyizure iremereye yaguye mu gihe kingana n’amasaha umunani, aho yibasiye ahanini akarere ko mu Majyaruguru ya Espagne kazwi nka Valencia.

BBC ari nayo dukesha iyi nkuru yashyize hanze amashusho  agaragaza umuvu w’amazi menshi, utwara amamodoka, ndetse unasenya amazu, ukanahirika ibiraro byo muri ako gace ka Valencia.

Biratangazwa ko nyuma y’izi mpanuka, amashuri aherereye muri ibi bice imyuzure yibasiye yabaye afunzwe.

Kugeza ubu hamaze kubarurwa inyubako zigera ku 155,000 zidafite amashanyarazi  kubera  ko amapoto aherereye muri ako gace yangiritse, ibi byatumye imikino y’umupira w’amaguru yagombaga kubera muri aka gace ihagarara.

Nk’uko amakuru abigaragaza , haracyakomeje ibikorwa by’ubutabazi muri iki gihugu, kugira ngo hamenyekanye umubare nyawo w’ibyangirikiye muri iyi myuzure, ndetse n’abahatakarije ubuzima, abasirikare barenga 1 000 boherejwe muri ibi bikorwa by’ubutabazi.

Minisitiri w’intebe wa Espagne Pedro Sanchez, mu butumwa buhumuriza abanyagihugu, nyuma y’iyi myuzure ikomeye, yavuze ko igihugu kitabatererana, bityo ko bagiye gushaka uburyo bwose bufatika ariko bagafashwa.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Goma mu maboko ya M23: Imipaka yongeye gufungurwa, Abanyarwanda bataha bishimira ubuzima.

Umwuka mubi ku mupaka: FARDC yarashe ibisasu mu Rwanda, abaturage5 bahasiga ubuzima.

Kurwanya igwingira: U Rwanda rwiyemeje gufasha abana batoya gukurana ubuzima bwiza.

Aho ubuzima bwo ku muhanda buhurira n’imibereho: Abana b’i Huye batabariza ubuzima bwa bo.

Abantu 98 baburiye ubuzima mu iturika ry’imodoka yari itwaye Lisansi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-30 21:09:45 CAT
Yasuwe: 87


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imvura-yamahindu-imaze-gutwara-ubuzima-bwabantu-barenga-62.php