English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kigali: Imvura y'amahindu n’inkuba  bimaze gutwara ubuzima bw’abana 4 mu gihe k’iminsi ibiri yonyine.

Mudugudu wa Nyakanunga, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo umukingo wagwiriye inzu abantu bane barimo n’umuturanyi umwe barakomereka bikabije.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa 24 Ukwakira 2024 bitwe n’imvura ikabije yaguye mu mujyi wa Kigali no munyengero zawo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yemeje aya makuru avuga  ko uwo mukingo ukimara kugwira abantu hakozwe ubutabazi bwihuse bajyanwa kwa muganga.

Ati  ‘’Tukimara kumenya amakuru twahagereye ku gihe tubajyana ku bitaro ngo bitabweho  bagezeyo abana babiri bo muri uwo muryango bahita bapfa abandi mu gihe abandi bari bakomertse bikabije hamwe n’umuturanyi wabo. Kugeza ubu  bakaba bakitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Muhima.

Mu bahise bapfa bakigera kwa muganga ni umwana w’imyaka 4 n’undi w’imyaka 3.

Imvura yaguye nanone mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo mu Mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke mu ijoro ryo ku itariki ya 23 Ukwakira 2024 inkuba yishe abana batatu bavukana.

CIP Gahonzire avuga ko abo bana 3 bahise bapfa, undi yaje kwitaba Imana bamugejeje kwa muganga.

Ati “ Umubyeyi waba bana nawe yajyanywe kwa muganga kubera ihungabana ryo kubabura.’’

Impamvu uyu mubyeyi yahungabanye nuko inkuba yakubise abo bana ubwo yari agiye ku muhanda abasize mu nzu agaruka asanga ibyo byago bimubayeho bimunanira kubyakira.



Izindi nkuru wasoma

Nyabugogo: Abacuruzi babuze aho bakorera nyuma yo gusenyerwa, impungenge n'icyizere cy’ubuzima.

Gufasha mu kwisuzumisha no gukingira: Inshingano z'abagabo mu kubungabunga ubuzima bw'abagore.

Sitade ya Huye igiye gutwara asaga Milliyari 1 n’igice kugira ngo ivugururwe.

Stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye igiye gufungwa mu gihe cy’amezi 6.

Rutsiro: Solange w’imyaka 29 wonsaga uruhinja rw’amezi icyenda, yakubiswe n’inkuba ahita apfa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-24 17:02:12 CAT
Yasuwe: 95


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kigali-Imvura-yamahindu-ninkuba--bimaze-gutwara-ubuzima-bwabana-4-mu-gihe-kiminsi-ibiri-yonyine.php