English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Malawi:Visi Perezida n'abandi bantu 9 barikumwe bapfiriye mu mpanuka y'indege 

Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yavuze ko Visi Perezida Saulos Chilima n'abagenzi bose bari bari kumwe mu ndege ya gisirikare yari yabuze kuva ku wa mbere "bapfuye ikikubita hasi".

Yavuze ko ibisigazwa by'iyo ndege byasanzwe hafi y'umusozi "byashwanyaguritse burundu", nta warokotse.

Visi Perezida Saulos Chilima n'abandi bantu icyenda bari bari mu ndege mu gitondo cyo ku wa mbere, ubwo iyo ndege yaburaga kuri za radari zo ku kibuga cy'indege.

Iyo ndege ya gisirikare yari irimo kugenda mu kirere kibi nkuko amakuru aturuka muri icyo gihugu abivuga.

Abasirikare bari bakomeje gushakisha mu ishyamba rya Chikangawa ngo barebe ko bagera kuri iyo ndege ariko basanze nta muntu numwe wabashije kurokoka iyo mpanuka.

Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yari yavuze ko gushakisha kugomba gukomeza kugeza iyo ndege ibonetse,ku mugoroba wo ku wa mbere yabwiye Abanya-Malawi ati"Ndabizi ko twese twahiye ubwoba kandi ko duhangayitse, nanjye ndahangayitse.

Ariko ishyaka UTM (United Transformation Movement) rya Dr Chilima ryavuze ko bababajwe n'igikorwa cyo gushakisha iyo ndege kuko byakozwe bitinze ugeranije n'igihe bamenyeye amakuru.

Abategetsi bo mu ishyaka UTM bavuze ko gushakisha iyo ndege byatangiye saa cyenda z'amanywa (15:00) zo ku wa mbere kandi indege yaburiwe irengero saa yine za mu gitondo (10:00).

Visi Perezida na Perezida baturuka mu mashyaka atandukanye ariko bombi bishyize hamwe bashyiraho ihuriro mu matora yo mu 2020.

Chilima, w'imyaka 51, yari ari mu nzira agiye guhagararira leta mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Minisitiri Ralph Kasambara, wapfuye mu minsi ine ishize.

Shanil Dzimbiri, umugore w'uwahoze ari Perezida, na we yari ari muri iyo ndege, yahagurukiye mu murwa mukuru Lilongwe mu gitondo cyo ku wa mbere.

Yari yitezwe kugwa ku kibuga cy'indege cyo mu mujyi wa Mzuzu mu majyaruguru y'igihugu, ariko isubizwa inyuma kuko ikirere kitagaragaraga neza.

Perezida Chakwera yari yatangaje ko yavuganye na za leta z'ibihugu bitandukanye, birimo Amerika, Ubwongereza, Norvège na Israel, byose byemeye ubufasha "mu nzego zitandukanye" bwo kugira ngo iyo ndege iboneke.



Izindi nkuru wasoma

Amajyaruguru:Ibikorwa byo kwitegura amatora ya Perezida nay'Abadepite birarimbanije

Perezida Félix Tshisekedi yambitswe umudali w’ikirenga na Perezida wa Tchad

Ngororero:Abantu barenga ibihumbi 100 nibo bakiriye Paul Kagame

Nyamagabe:Imbangukiragutabara yakoze impanuka umushoferi wayo ahita apfa

DRC:Hafashwe abantu 10 bambaye nka Adam na Eva basambanira mu kivunge



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-11 06:39:18 CAT
Yasuwe: 109


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MalawiIgisirikare-cyatangaje-ko-indege-yari-itwaye-Visi-Perezida-yakoze-impanuka.php