English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

M23 yarekuye Walikale

Mu rwego rwo gushyigikira amahoro n’ibiganiro bigamije gushakira umuti imizi y’ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umutwe wa M23 wamaze gutangaza ko wavanye ingabo zawo mu mujyi wa Walikale no mu nkengero zawo, nyuma y’iminsi mike ziwirukanyemo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mujyi wari warafashwe n’uyu mutwe ku wa 19 Werurwe, ukaba uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, n’ibilometero 130 uvuye i Goma, umurwa mukuru w’iyi ntara. Ibi byari bigaragaje ko AFC/M23 yari imaze kwagura cyane ibice ifite mu burengerazuba bwa Kivu y’Amajyaruguru. Walikale kandi izwi nk’akarere karimo ibikorwa bikomeye by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasabye abaturage ba Walikale gufata ingamba zikenewe zo kubungabunga umutekano wabo n’imitungo yabo muri iki gihe cyo guhererekanya ubuyobozi.

Yagize ati:  "AFC/M23 yiyemeje gukomeza gushaka umuti w’amahoro, inasubiramo ko igamije kurengera no kurinda abaturage b’imbere mu gihugu ndetse n’ahantu ifite mu maboko yayo."

 

 



Izindi nkuru wasoma

M23 yarekuye Walikale

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Walikale hongeye kuba isibaniro: Ingabo za M23 na FARDC zongeye kubura imirwano.

Walikale: Umugore w'umusirikare yahondaguwe nyuma yo gusaba agahimbaamusyi k'umugabo we

M23 yarekuye agace ka Kibumba



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-22 16:00:58 CAT
Yasuwe: 16


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/M23-yarekuye-Walikale.php