English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Walikale hongeye kuba isibaniro: Ingabo za  M23 na FARDC zongeye kubura imirwano.

Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hongeye kubura imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rwa Leta ya Congo, iyi mirwano ikaba ikomeje kubera mu gice cy’amajyaruguru ya teritwari ya Walikale, iyi akaba ari nayo teritwari nini kurusha izindi eshanu zigize Intara ya Kivu ya Ruguru.

Sosiyete Sivile muri Walikale yabwiye BBC ari nayo dukesha iyi nkuru ko imirwano yo ku cyumweru muri ‘Groupements’ za Kisimba na Ikobo yatumye “abantu benshi” bahunga berekeza mu mujyi wa Pinga, aho “M23 isa n’aho irimo kwerekeza.’’

Iyi mirwano irimo kuvugwa mu gihe muri iki cyumweru intumwa z’impande za DRC n’iz’u Rwanda,  zigizwe ahanini n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare biteganyijwe ko bazahura bakiga ku “umushinga w’ibyakorwa” w’uko bashyira mu ngiro ingingo ebyiri z’ingenzi zageza ku mahoro. Izi ni ingingo bahawe na Perezida wa Angola akaba ari nawe muhuza mukuru.

U Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwakomeje  guhakana.

Mu mirwano yabaye ejo ku cyumweru kandi  Radio RFI nayo yavuze ko ingabo za Leta n’abo mu mutwe wa Wazalendo bateye M23 mu gace kitwa Minjenje ko muri ‘groupement’ ya Kisimba, bagamije kuhisubiza ngo bahambure M23.

Ibinyamakuru muri RDC bivuga ko M23 ubu igenzura uduce twa Walikale turimo Katobo, Luola, Mbukuru na Mukohwa kandi ko yaba igeze mu birometero bisaga 20 uvuye mu mujyi wa Pinga  imwe muri ‘centre’ z’ingenzi muri Walikale kubera ko ifite ikibuga cy’indege gito cyo mu bwoko bwa ‘Aerodrome’.

 



Izindi nkuru wasoma

Umutekano ukomeje kuba ingume: Ibyaranze imirwano ikaze yabereye i Walikale

FARDC yongeye kugongana na M23

M23 yarekuye Walikale

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Havumbuwe ibihugu 20 bishaka kohereza ingabo zidasazwe muri Ukraine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-28 09:11:25 CAT
Yasuwe: 102


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Walikale-hongeye-kuba-isibaniro-Ingabo-za--M23-na-FARDC-zongeye-kubura-imirwano.php