English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Umutwe wa M23 wigaruriye Centre y’ubucuruzi ya Mubi yo muri Teritwari ya Walikale, nyuma y’uko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zimaze kuyihunga.

Iyi Centre iherereye mu bilometero bibarirwa muri 36 uvuye i Walikale-Centre, ku muhanda ujya mu mujyi wa Kisangani.

Mubi by’umwihariko izwiho kuba ibamo ibirombe byinshi cyane by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.

M23 yayigaruriye ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe, amakuru akavuga ko yayifashe itarwanye kuko mbere yo kuyigeramo ihuriro ry’Ingabo za Leta ryari ryamaze kuyihunga.

Amakuru avuga ko M23 ihanze amaso cyane Umujyi wa Kisangani ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Tshopo, bijyanye no kuba Ingabo za Leta ya Congo ziwifashisha mu kugaba ibitero by’indege z’intambara na za drones ku birindiro byayo ndetse no ku baturage bo mu duce igenzura.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-22 11:09:56 CAT
Yasuwe: 79


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/M23-ikomeje-gufata-ibice-byo-muri-Teritwari-ya-Walikale-ku-muvuduko-udasanzwe.php