Nyuma yuko ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bushyikirije ku mugaragaro ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, agace ka Kibumba, bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe bagaragaye bava mu birindiro bari barimo muri aka gace.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, warimo Colonel Nzenze wari uhagarariye igisirikare cya M23 ndetse n’abayobozi b’amatsinda ari gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibi byemezo byafatiwe uyu mutwe, nk’umuyobozi wa EACRF, Gen. Jeff Nyangah.
Uyu Munyakenya uyoboye itsinda ry’ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba riri muri ubu butumwa, mu ijambo rye, yashimiye uyu mutwe wa M23 kuba ukomeje kugaragaza ubushake bwiza bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro wafatiwe yo kuva mu bice wafashe.
Uyu musirikare washishikarije ubuyobozi bwa M23 gukomeza kugaragaza ubushake nk’ubu, yanageneye ubutumwa abaturage bahunze aka gace ka Kibumba, ati “Turizeza abaturage bahunze Kibumba ko aka kanya aka gace gatekanye, kandi turabasaba gutahuka.”
Nyuma yuko uyu muhango uhumuje, hahise hagaragara amafoto ya bamwe mu basirikare ba M23 bari kuva mu birindiro byabo byari aha muri Kibumba.
Bamwe mu basirikare bagaragaye bava mu birindiro, bavaga mu gace kari ahantu hirengeye hari antene eshatu, aho uwashyize aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Bye bye. Antene eshatu za Goma.”
Umutwe wa M23 wari uherutse gutangaza ko witeguye gutangira gusubira inyuma, wakunze kugaragaza ko wo utifuza intambara ahubwo ko Leta ya Kinshasa ikwiye kubahiriza ibyo usaba.
yanditswe na Bwiza Divine
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show