M23 na FCR bashimangiye intambara yo ‘Kubohora’ RDC: Ubusesenguzi ku ntambara mu Burasirazuba
AFC/M23 yakiriye ku mugaragaro undi mutwe witwaje intwaro, Front Commun de la Résistance (FCR), uvuga ko uko kunguka imbaraga bizatuma bakomeza urugamba rwo “kubohora” Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa FCR ndetse rikanemezwa na AFC/M23, uyu mutwe wemeje ko wiyunze kuri M23. Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, yabitangaje binyuze ku rubuga X, agaragaza ko ubu bumwe “burongera imbaraga mu rugamba rwo guharanira ubwisanzure bwa Congo yigenga.”
Ubutegetsi bwa kinshasa bwibasiriwe
Col. Augustin Darwin, umuvugizi wa FCR, yasobanuye impamvu bahisemo kwifatanya na M23, ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa imiyoborere mibi, kudashyira mu bikorwa amasezerano, kunyereza umutungo wa Leta no kwimura abaturage mu byabo.
Yagize ati: “Umutekano mu burasirazuba bwa Congo wifashe nabi, abaturage bacu baricwa, ariko ubuyobozi bwa Kinshasa ntibugaragaza ubushake bwo gukemura ibi bibazo.”
Mu bice bya Beni, Lubero na Ituri, Col. Darwin yavuze ko abaturage bakomeje kugirirwa nabi n’imitwe yitwaje intwaro nka ADF na FDLR, ashinja igisirikare cya RDC (FARDC) kubashyigikira.
FCR yihanangirije FARDC
Uyu muvugizi wa FCR yanashinje FARDC ibikorwa by’ubujura no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Yavuze ko abasirikare ba Leta bagaragara mu bikorwa byo gusambanya abagore no gukandamiza abaturage aho banyuze.
Ati: “Iyi myitwarire igayitse ituma FARDC iba umwanzi wa mbere w’abaturage ba RDC.”
Yasoje yihanangiriza FARDC, asaba ko iva mu bice bigenzurwa na FCR na M23 bitarenze amasaha 24.
Iyi ntambwe yatewe na FCR yo kwifatanya na M23 ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe yitwaje intwaro igenda yiyongera mu gihe Leta ya Kinshasa ikomeje gushinjwa intege nke mu gukemura ibibazo by’umutekano.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show