English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

M23 na FCR bashimangiye intambara yo ‘Kubohora’ RDC: Ubusesenguzi ku ntambara mu Burasirazuba

AFC/M23 yakiriye ku mugaragaro undi mutwe witwaje intwaro, Front Commun de la Résistance (FCR), uvuga ko uko kunguka imbaraga bizatuma bakomeza urugamba rwo “kubohora” Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa FCR ndetse rikanemezwa na AFC/M23, uyu mutwe wemeje ko wiyunze kuri M23. Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, yabitangaje binyuze ku rubuga X, agaragaza ko ubu bumwe “burongera imbaraga mu rugamba rwo guharanira ubwisanzure bwa Congo yigenga.”

Ubutegetsi bwa kinshasa bwibasiriwe

Col. Augustin Darwin, umuvugizi wa FCR, yasobanuye impamvu bahisemo kwifatanya na M23, ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa imiyoborere mibi, kudashyira mu bikorwa amasezerano, kunyereza umutungo wa Leta no kwimura abaturage mu byabo.

Yagize ati: “Umutekano mu burasirazuba bwa Congo wifashe nabi, abaturage bacu baricwa, ariko ubuyobozi bwa Kinshasa ntibugaragaza ubushake bwo gukemura ibi bibazo.”

Mu bice bya Beni, Lubero na Ituri, Col. Darwin yavuze ko abaturage bakomeje kugirirwa nabi n’imitwe yitwaje intwaro nka ADF na FDLR, ashinja igisirikare cya RDC (FARDC) kubashyigikira.

FCR yihanangirije FARDC

Uyu muvugizi wa FCR yanashinje FARDC ibikorwa by’ubujura no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Yavuze ko abasirikare ba Leta bagaragara mu bikorwa byo gusambanya abagore no gukandamiza abaturage aho banyuze.

Ati: “Iyi myitwarire igayitse ituma FARDC iba umwanzi wa mbere w’abaturage ba RDC.”

Yasoje yihanangiriza FARDC, asaba ko iva mu bice bigenzurwa na FCR na M23 bitarenze amasaha 24.

Iyi ntambwe yatewe na FCR yo kwifatanya na M23 ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe yitwaje intwaro igenda yiyongera mu gihe Leta ya Kinshasa ikomeje gushinjwa intege nke mu gukemura ibibazo by’umutekano.



Izindi nkuru wasoma

Sudani y’Epfo mu mvururu za Politiki: Ese Intambara ya Gisivile igiye kwaduka?

M23 na FCR bashimangiye intambara yo ‘Kubohora’ RDC: Ubusesenguzi ku ntambara mu Burasirazuba

Imibanire y'Igihugu cya Congo n’u Burundi mu Ntambara ya M23: Impungenge n'uruhuri rw’ibibazo.

Nzambara kositimu iyi ntambara nirangira: Impamvu Perezida wa Ukraine Zelensky atambara ikoti.

Intambara yakomereje mu nkambi ya Mikenke: FARDC yagabye igitero si musiga ku Banyamulenge.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-10 09:16:59 CAT
Yasuwe: 76


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/M23-na-FCR-bashimangiye-intambara-yo-Kubohora-RDC-Ubusesenguzi-ku-ntambara-mu-Burasirazuba.php