English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Intambara yakomereje mu nkambi ya Mikenke: FARDC yagabye igitero si musiga ku Banyamulenge.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, FDLR, n’Ingabo z’u Burundi, bagabye ibitero ku baturage b’Abanyamulenge mu bice bitandukanye bya Minembwe.

Abaturage bavuganye n'itangazamakuru batangaje ko FARDC n’abayifasha bateye mu mihana ya Bibokoboko, ahazwi nka Kabara, Magaja, na Gifurwe.

Umwe mu bahatuye yagize ati: "Iyo mihana yose bayitereye icyarimwe kandi nta butabazi buhari kuko abari baducungiye umutekano barushijwe imbaraga, barahunga."

Nubwo imibare nyakuri y’abahitanywe n’ibi bitero itaramenyekana, abari aho bavuga ko abaturage benshi barimo guhunga, bikagorana kumenya umubare w’abapfuye cyangwa abakomeretse.

Ibitero byakomereje mu nkambi ya Mikenke

Amakuru aturuka mu Minembwe yemeza ko Ingabo z’u Burundi na Wazalendo bateye inkambi ya Mikenke, barayitwika. Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abaguye muri icyo gitero.

Mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 3 Werurwe 2025, inkambi y’impunzi ya Mikenke iherereye mu secteur ya Itombwe, territoire ya Mwenga, yatwitswe n’ingabo za FARDC, Wazalendo, FDLR n’Ingabo z’u Burundi nk’uko abaturage babitangaje.

Muri rusange, intambara yongeye gufata indi ntera nyuma y’aho umutwe wa Twirwaneho usohoreye itangazo rivuga ko ugiye gufatanya n’umutwe wa AFC/M23 mu rugamba rwo "kubohora Congo."

Ku wa 21 Gashyantare 2025, Twirwaneho yari yirukanye FARDC mu bice bimwe by’akarere ka Minembwe nyuma y’urupfu rwa Jenerali Rukunda Michel. Nyamara, nyuma y’igihe gito, FARDC n’abayifasha bongeye kwisuganya, bagaba ibitero byihuse mu bice byigaruriwe n’Abanyamulenge.

Amakuru yemeza ko igisirikare cya Congo kirimo gukomeza kongera imbaraga mu karere ka Uvira, umujyi ukiri mu maboko ya FARDC, Wazalendo, n’Ingabo z’u Burundi.

Twagerageje kuvugisha Burugumesitiri wa Minembwe, Mukiza Nzabinesha Gad, kugira ngo agire icyo avuga kuri ibi bitero, ariko ntibyadukundira kubera ibibazo by’itumanaho.

Ibi bitero bikomeje guteza impagarara mu karere, abaturage bakaba bakomeje gusaba imiryango mpuzamahanga gutabara kugira ngo hatabaho ubwicanyi bukabije bwibasira abasivili.



Izindi nkuru wasoma

Sudani y’Epfo mu mvururu za Politiki: Ese Intambara ya Gisivile igiye kwaduka?

M23 na FCR bashimangiye intambara yo ‘Kubohora’ RDC: Ubusesenguzi ku ntambara mu Burasirazuba

M23 yihanangirije Guverinoma ya RDC ku bwiyongere bw’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge.

Intambara yakomereje mu nkambi ya Mikenke: FARDC yagabye igitero si musiga ku Banyamulenge.

Intambara mu Burasirazuba bwa RDC yongeye igitutu kuri Leta ya Kinshasa n’iyu Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-03 15:07:47 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Intambara-yakomereje-mu-nkambi-ya-Mikenke-FARDC-yagabye-igitero-si-musiga-ku-Banyamulenge.php