English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nzambara kositimu iyi ntambara nirangira: Impamvu Perezida wa Ukraine Zelensky atambara ikoti.

Ku wa Gatanu, tariki 28 Gashyantare 2025, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakiriwe muri White House na Perezida Donald Trump. Nyamara, imyambarire ye yongeye gutera impaka, ubwo umunyamakuru Brian Glenn yamubazaga impamvu adashobora kwambara ikoti, nk’uko bikwiye umuntu ugiye mu biro bikomeye nk’ibya Perezida wa Amerika.

Perezida Zelensky ngo azongera kwambara kositimu intambara yarangiye muri Ukraine

Mu gisubizo cye cyuzuye ubwitange, Perezida Zelensky yagize ati: "Nzambara ikoti iyi ntambara nirangira. Wenda nzambara ikoti nk'iryo ryawe, wenda iryiza riruta iryo ryawe, cyangwa se wenda rihendutse kurusha iryo ryawe.”

Impamvu Perezida Zelensky atambara ikoti

Imyambarire ya Zelensky igizwe n’umupira w’amaboko maremare n’ipantaro, akenshi by’icyatsi cya gisirikare cyangwa umukara, ntabwo ari impanuka. Ni ikimenyetso cy’uko yifatanya n’ingabo ze ziri ku rugamba.

Uretse kuba ari uburyo bwo kugaragaza ko ari kumwe n’abasirikare bari ku rugamba, Zelensky anashaka gutanga ubutumwa ko atari umuyobozi wo kwicara mu biro gusa, ahubwo ko ari umuyobozi ufatanya n'abenegihugu be guharanira ubusugire bw’igihugu.

Impaka zavutse nyuma y'ikibazo cy'umunyamakuru

Icyo kibazo cyazamuye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimye ko umunyamakuru Brian Glenn yagaragaje icyo kibazo, abandi bakavuga ko ari uburyo bwo gusuzugura Perezida wa Ukraine.

Depite Marjorie Taylor Greene yagaragaje ko atishimiye imyitwarire ya Zelensky muri White House, avuga ko kutambara ikoti ari ugusuzugura Amerika. Ku rundi ruhande, umunyamakuru Piers Morgan yagaragaje ko atari Zelensky wenyine wagiye muri White House atambaye ikoti, atanga urugero rwa Elon Musk.

Zelensky n'imyambarire ye nk'ubutumwa politiki

Kuva u Burusiya buteye Ukraine muri 2022, Perezida Zelensky yahinduye imideli ye yo kwambara, ahitamo imyenda yoroheje, idahambaye, kugira ngo yerekane ishusho y’umuyobozi uri ku rugamba. Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko guhera icyo gihe, yagumanye iyo myambarire ye mu ngendo ze zo mu rwego rw’akazi.

Uretse imyambarire, Zelensky ni umuyobozi uzwiho gukora ibintu bitandukanye n’inkingi za politiki zisanzwe, aho agaragara nk’utemera kubahiriza imigenzo myinshi ya dipolomasi irimo n’imyambarire ya “costume” isanzwe ifatwa nk’iy’icyubahiro ku bayobozi.

Ese azakomeza kutambara ikoti?

Mu gusubiza umunyamakuru Brian Glenn, Perezida Zelensky yatanze igisubizo cyumvikanamo ubutumwa bukomeye: imyambarire ye si amahitamo gusa, ni igice cy’ubutumwa atanga ku isi yose. Igihe cyose Ukraine ikiri mu ntambara, azakomeza kwambara imyenda igaragaza ko igihugu cye kigihanganye n'umwanzi.

Uyu mwanzuro we ukomeza gukomeza icyizere mu baturage be, nubwo ku rundi ruhande ushobora gukurura impaka nk’uko byagaragaye muri White House.



Izindi nkuru wasoma

Impamvu nyamukuru zatumye SADC ihagarika ubutumwa bw’Ingabo zayo muri DRC

Hatangajwe impamvu uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe muri BK Arena

Gen. Makenga yise Perezida Tshisekedi "ibandi" ndetse ashimangira ko M23 yiteguye ibiganiro

SIMBA SC yo muri Tanzania ishobora kwisanga hano mu Rwanda, Menya impamvu

Umunyarwenya Kevin Hart ntakozwa ibyo kwambara ikoboyi, Menya impamvu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-04 08:54:37 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nzambara-kositimu-iyi-ntambara-nirangira-Impamvu-Perezida-wa-Ukraine-Zelensky-atambara-ikoti.php