M23 irwanira ukuri, kuki utayigirira impuhwe? - Perezida Kagame.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), asobanura impamvu yumva ikibazo cya M23 ndetse agatangazwa n’abatayigiririra impuhwe.
Kagame yavuze ko ikibazo cya M23 gifitanye isano n’uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bagiye bahohoterwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na Wazalendo.
Ati: "Iri ni itsinda rivugira abantu benshi batotezwa, bicwa, bakamburwa ibyabo. Mu Rwanda dufite impunzi nyinshi zahunze izo mvururu. Kuki ibi bibazo byongeye kugaruka nyuma y’imyaka icumi? Ni uko bitigeze bikemurwa!"
Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo M23 iharanira bifite ishingiro, kuko uburenganzira bw’aba baturage bwakomeje guhonyorwa mu myaka myinshi ishize. Yatangaje ko aho kugira ngo agire impuhwe ubutegetsi bwa Kinshasa, ahubwo ikibazo cyakabaye ari impamvu yo kwibaza impamvu amahanga akomeza kurebera ihohoterwa rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Kuki Kongo itikemurira ibibazo byayo?
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cy’Abanyekongo ubwabo, ndetse asaba ko Kinshasa yakibazwa impamvu itigeze igishakira umuti urambye.
Yagize ati: "Ni bo bakwiye gutanga ibisobanuro: kuki baremye iki kibazo? Kuki batakemuye ibibazo by’abaturage bayo? Kuki bagikomeje kurushaho guteza umutekano mu ke?"
Kagame yanasabye ko hagaragazwa impamvu imitwe nka FDLR igikomeje gukorera muri RDC, ndetse akemeza ko u Rwanda rutakwemera ko iyo mitwe ikomeza guhungabanya umutekano warwo mu gihe amahanga arebera.
FDLR na Wazalendo, ibikoresho bya Kinshasa?
Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rwa Leta ya RDC mu gukoresha imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na Wazalendo.
Yagize ati: "Kuki imitwe nka FDLR ikomeje gukoreshwa na Leta ya Kinshasa? Kuki amahanga arebera?"
Yakomeje ashimangira ko niba RDC ishaka gukorana na FDLR, uburenganzira ibufite, ariko ko u Rwanda rutakwemera ko uwo mutwe ugikomeza guhungabanya umutekano warwo.
Yagize ati: "Kongo ifite uburenganzira bwo kubana n’abo bantu bakoze ibyo twabonye mu gihugu cyabo, ariko twe ntitwakwemera ko bakomeza kuduhungabanya mu gihe Umuryango w’Abibumbye urebera."
Nubwo ibiganiro mpuzamahanga bikomeje gushakirwa umuti w’iki kibazo, haracyari urujijo rwinshi ku cyakorwa ngo amahoro asesuye aboneke mu Burasirazuba bwa Kongo. Icyakora, Perezida Kagame we asanga igisubizo ari uko Kinshasa yakwemera kuganira n’abaturage bayo bose, aho gukomeza kubatererana no kubashinja kuba abanyamahanga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show