English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame: ‘Ntakuzuyaza, nakwerekeza intwaro ku bibazo bihungabanya u Rwanda.’

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibihano u Rwanda rukangishwa n’amahanga nta cyo bivuze imbere y’icyemezo cyo kurinda umutekano w’Igihugu.

Yagize ati: "Hagati yo guhangana n’ibibazo bihungabanya umutekano ndetse n’imbogamizi zo gufatira ibihano u Rwanda ku mpamvu runaka, ntakuzuyaza, njye nakwerecyeza intwaro zanjye ku bibazo bihungabanya umutekano, ibyo bindi rwose nkabifata nk’ibidahari.”

Ni amagambo agaragaza umwanzuro uhamye w’ubuyobozi bw’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije akarere, cyane cyane ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

U Rwanda ruhora ruhanganye n’ingaruka z’amateka

Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’u Rwanda, agaragaza ko ari Igihugu cyakomeje guhangana n’ibibazo bikomeye, harimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kigakomeza kwihagararaho.

Yagize ati: “Twagize akaga kabi cyane mu 1994, none urumva waza ukankangisha ibihano kubera ko ndi kwirinda, ugakeka ko ibyo byantera igihunga?”

Yahise aha urugero rw’umukecuru yigeze kuvuga mu ijambo ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwo mukecuru yabajijwe n’abari bagiye kumwica uburyo ashaka kwicwamo, maze arabareba arabavuma, agaragaza ko atari agomba kugira ubwoba. Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba gukomeza kugira uwo mutima wo kutemera guteshwa agaciro n’abashaka kubatsikamira.

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC

Ibi bivuzwe na Perezida Kagame bije mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC ukomeje kuba mubi. Ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ariko u Rwanda rukagaragaza ko ibyo ari ibinyoma byubakiye ku nyungu za politiki za Kinshasa.

Kuri iyi ngingo, u Rwanda narwo rwakomeje kwerekana ko RDC itigeze igira ubushake bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwayo. Ahubwo bwakomeje gukorana na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bikaba bikomeje gushyira u Rwanda mu kaga.

Perezida Kagame ati: "Ntawe uzatugenera uko twirinda"

Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda rudashobora gucira bugufi mu kurinda umutekano warwo. Yagize ati: "Ushobora gutekereza uburyo navuma mu isura uwo ari we wese wambwira icyo nkwiye guhitamo urupfu nifuza gupfamo." 

Mu gihe ibihugu bimwe na bimwe by’Uburengerazuba bw’Isi bikomeje gushyira igitutu ku Rwanda, Perezida Kagame yerekanye ko ibyo bitazigera bihindura icyemezo cy’igihugu mu kwirinda. Kuri we, icy'ingenzi ni ukubungabunga umutekano w’Abanyarwanda, naho ibihano by’amahanga bikaba ari nk’ibidahari.

Icyerekezo cy’u Rwanda mu bibazo by’umutekano mu karere

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko rudateze kwirengagiza ibibazo bibangamiye umutekano warwo. Kandi uko byagenda kose, nk'uko Perezida Kagame abigaragaza, Igihugu ntikizatezuka ku cyemezo cyo gukomeza kwirinda no guharanira amahoro arambye.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Nduhungirehe yagaragarije UN akarengane u Rwanda rukorerwa mu bibazo bya DRC

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye

Umunyarwenya Chipukeezy yinjijwe mu Biro bya Perezida wa Kenya

Uko Visi-Perezida Riek Machar yisanze mu gihome

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu Gatatu iyobowe na Perezida Kagame



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-13 07:30:17 CAT
Yasuwe: 86


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-Ntakuzuyaza-nakwerekeza-intwaro-ku-bibazo-bihungabanya-u-Rwanda.php