English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Lorenzo ni muntu ki? Menya  byimbitse imico n’imiterere  y’abitwa izina Lorenzo.

Izina Lorenzo rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikilatini, rikaba risobanura “Ikamba ry’ubutsinzi.”Inkomoko y’izina Lorenzo ni verisiyo y’Ikilatini y’izina Lawrence na Laurence cyangwa Laurentius. Iri zina kandi rihabwa abana b’abahungu .

Mu  bya gikirisitu, Kiliziya Gatolika, yizihiza Mutagatifu Lorenzo ku itariki 10 Ukwakira buri mwaka.

Imyitwarire iranga ba Lorenzo akenshi nakenshi aba ari myiza  cyane, imwe muri harimo, kugira impuhwe mu buzima busanzwe, aba akunda gukoresha imbaraga ze  zose mu gushaka kumvisha abandi ibitekerezo bye. Aho ageze hose ashaka uburyo bwose abantu bamubona  neza kandi bakamwumva neza ko yahageze, gusa iyo igitekerezo cye kibashije gushyigikirwa gitanga umusaruro kuri benshi.

Ibikunda kubabaza abahungu bitwa ba Lorenzo, ni ukwanga kubaha agaciro, gubasusugura mu ruhame ndetse no kuba abantu batamwumva cyangwa ngo bamwumvire.

Ba Lorenzo kandi, bagaragara nk’inyangamugayo mu buzima busanzwe, kandi bakanakunda ibintu bikozwe mu mucyo no mu butabera.

Ba Lorenzo aho bagaragaye hose, uzasanga banga banirinda abantu bose  bagira amanyanga muri rusange. Ubuhanga buhambaye mu kumvisha abantu ibyo we yifuza ko bumva, ariko na none akagira impano yo kumvwa n’abantu bakanamwumvira, ni byo biranga ba Lorenzo.

Lorenzo aba yumva ibyiza byose aba yabisangira n’inshuti ze n’umuryango kuko kimwe mu bintu bimushimisha cyane ni ukuba hamwe n’abantu babanye neza kandi bishimiranye.

Ikindi kandi uzasanga arangwa n’impano zitandukanye ariko abenshi mu bitwa iri zina bakunze kuba abarimu, abanyamategeko, cyangwa se abanyamakuru, ku buryo aho azaba ari hose azabasha gushyira mu bikorwa ibyo atekereza byose bitamusabye kubicisha hirya no hino.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Yica 88% by’abayanduye: Menya unasobanukirwe uko wakwirinda virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda

Lorenzo ni muntu ki? Menya byimbitse imico n’imiterere y’abitwa izina Lorenzo.

Menya iby’Umuhanzi Nizzo Kaboss wavuzwe mu rukundo na Jessica Mwiza.

Menya byinshi byaranze Davis D muri muzika uri gutegura igitaramo cye cya mbere.

Menya ibyo Dj Briane yatangaje nyuma yo kwakira agakiza.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-26 14:09:35 CAT
Yasuwe: 37


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Lorenzo-ni-muntu-ki-Menya--byimbitse-imico-nimiterere--yabitwa-izina-Lorenzo.php