Lorenzo ni muntu ki? Menya byimbitse imico n’imiterere y’abitwa izina Lorenzo.
Izina Lorenzo rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikilatini, rikaba risobanura “Ikamba ry’ubutsinzi.”Inkomoko y’izina Lorenzo ni verisiyo y’Ikilatini y’izina Lawrence na Laurence cyangwa Laurentius. Iri zina kandi rihabwa abana b’abahungu .
Mu bya gikirisitu, Kiliziya Gatolika, yizihiza Mutagatifu Lorenzo ku itariki 10 Ukwakira buri mwaka.
Imyitwarire iranga ba Lorenzo akenshi nakenshi aba ari myiza cyane, imwe muri harimo, kugira impuhwe mu buzima busanzwe, aba akunda gukoresha imbaraga ze zose mu gushaka kumvisha abandi ibitekerezo bye. Aho ageze hose ashaka uburyo bwose abantu bamubona neza kandi bakamwumva neza ko yahageze, gusa iyo igitekerezo cye kibashije gushyigikirwa gitanga umusaruro kuri benshi.
Ibikunda kubabaza abahungu bitwa ba Lorenzo, ni ukwanga kubaha agaciro, gubasusugura mu ruhame ndetse no kuba abantu batamwumva cyangwa ngo bamwumvire.
Ba Lorenzo kandi, bagaragara nk’inyangamugayo mu buzima busanzwe, kandi bakanakunda ibintu bikozwe mu mucyo no mu butabera.
Ba Lorenzo aho bagaragaye hose, uzasanga banga banirinda abantu bose bagira amanyanga muri rusange. Ubuhanga buhambaye mu kumvisha abantu ibyo we yifuza ko bumva, ariko na none akagira impano yo kumvwa n’abantu bakanamwumvira, ni byo biranga ba Lorenzo.
Lorenzo aba yumva ibyiza byose aba yabisangira n’inshuti ze n’umuryango kuko kimwe mu bintu bimushimisha cyane ni ukuba hamwe n’abantu babanye neza kandi bishimiranye.
Ikindi kandi uzasanga arangwa n’impano zitandukanye ariko abenshi mu bitwa iri zina bakunze kuba abarimu, abanyamategeko, cyangwa se abanyamakuru, ku buryo aho azaba ari hose azabasha gushyira mu bikorwa ibyo atekereza byose bitamusabye kubicisha hirya no hino.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show