English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya iby’Umuhanzi Nizzo Kaboss wavuzwe mu rukundo  na Jessica Mwiza.

Nizzo Kaboss  udaherutse kugaragara kuruhando rwa muzika  wamenyekanye  mu itsinda  Urban Boyz  ryamamaye  mu muziki nyarwanda,abinyujije kumbuga nkoranyambaga  yagize icyo avuga  ku mukobwa  ufite uburanga  buhebuje, bamwe  bari bitezeko  bari munzira yo gushyingiranwa.

Ku wa  24 Nzeri 2024 ni bwo Nizzo Kaboss  yashyize hanze ifoto ya Jessica  Mwiza  ku mbuga  nkoranyambaga  benshi batangira   guhwihwisa ko yaba agiye gukora ubukwe.

Iyi  foto  ikimara kugera hanze  Nizoo  Kaboss yahaswe ibibazo  asabwa gutanga ibisubizo  niba koko agiye kurushinga na Jessica Mwiza  cyane ko bari baravuzwe murukundo no mumyaka yatambutse. Gusa  atabiciye kuruhande  yatangaje ko  ari inshuti isazwe.

Ati’’Jessica Mwiza ni inshuti nziza, ni inshuti yanjye ya mbere  y’akadasohoka ,hari ukuntu wicara ugatuza ugatekereza ukuntu ari inshuti yawe  ukisanga wanabisangije n’inshuti zawe muri Rusange.

Nizzo Kaboss yemera  adashidikanya ko Jessica Mwiza   ari  inshuti ye ikomeye cyane, ariko yirinze  yirinze kugira  byinshi avuga  niba urukundo  bakundana  ari urubaganisha  kuzafatanya  bakabana  bakabyara bagaheka, ah’ubwo avuga ko ari  inshuti nziza y’akadasohoka.

Jessica Mwiza na Nizzo batangiye kuvurwa mu rukundo mu mwaka wa 2016 ubwo uyu muhanzi yari  mubagezweho muri uwo mwaka, muri  ibyo bihe kandi  yanavuzwe mu  rukundo  n’abandi bakobwa beza batandukanye  barimo Anita Pendo  na Sacha Kate uherutse kugarukwaho  ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yuko Safi Madiba avuye muri Urban  Boyz   nago iritsinda ryongeye  gukora ibihangano  byinshi bya muzika, ubu Urban Boyz  isigayemo  Nizzo Kaboss na Humble Jizzo.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Ikipe y’Igihugu Amavubi ntago izitabira imikino ya CHAN 2024, menya uko amatsinda ahagaze.

Menya ibihano bikarishye by’ubukungu Donald Trump ashobora gukuriraho u Burusiya.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Menya unasobanukirwa byimbitse n’indwara ya Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-25 10:50:48 CAT
Yasuwe: 165


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-ibyUmuhanzi-Nizzo-Kaboss-wavuzwe-mu-rukundo--na-Jessica-Mwiza.php