English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya ibyo Dj Briane yatangaje nyuma yo kwakira agakiza.

Amazina ye  bwite  ni Gateka  Esther wamenyekanye nka Dj Brianne mu mwuga wo  kuvangavanga imiziki, yatangaje ko nyuma yo kubatirizwa  mu mazi magari  no kwakira agakiza, hari byinshi  yahagaritse gukora no gukoresha  harimo nko kwambara amaherena kandi ko byatumye  yiyumva ko ari uwagahebuzo  kurusha na mbere hose.

Twifashishije  igitabo cya Bibiliya yera  mu Bafilipi 3: 7-9 haranditswe  ngo ‘’ Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari  igihombo  ku bwa kiristo, ndetse  n’ibintu  byose  mbitekereza ko  ari igihombo  ku bw’ubutunzi  butagira  urugero, ari bwo  kumenya Kiristo Yesu,’’

Dj Brianne  yavuze ko  akimara  kubatizwa  mu mazi  menshi  yibonye ari mwiza kurusha na mbere hose, nubwo  mbere  yishyiragaho  byinshi bitandukanye  birimo n ‘amaherena   ashaka kugira ngo  abantu bose  bamubonye bumve ko ariwe mwiza  kurusha abandi.

 Yagize ati’’ Amaherena n’ibindi biasa na byo   narabiretse, mbere yuko mbatizwa, icyo nashyiraga imbere ni ukwereka  abantu ko nsaneza kurusha abndi bose nkabereka ko nkora ibidasazwe mbese nkabereka  ko nandukanye n’abandi, gusa  maze  kwakira  agakiza k’Umwami  Yezu  numvise ndimwiza  kurushaho kandi ibyo nambaraga mbere ntabifite.’’

Dj Brianne  mbere yuko abatizwa  yari afite amaherena menshi cyane  ku mubiri we aho amwe namwe yarayafite  mu isura, ku mazuru, ku munwa, ku matwi ho hariho amaherena arenga icumi.

Gateka  Esther akaba n’umuvangamiziki  yabatirijwe mu Itorero rya  Elayono Pentecost Blessing mu Kwezi kwa Kamena 2024, amakuru y’ibatizwa rya Dj Brianne  abantu babanje kuyahakana ariko uko agenda yinjira mu gakiza ndetse  akanabyerara imbuto  batangiye  kubona ko  ari impamo.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Emelyne yongeye kurikoroza nyuma y’amashusho amugaragaza ashyira icupa mu gitsina cye.

Nyabugogo: Abacuruzi babuze aho bakorera nyuma yo gusenyerwa, impungenge n'icyizere cy’ubuzima.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ntago izitabira imikino ya CHAN 2024, menya uko amatsinda ahagaze.

Abacukuzi b’amabuye ya zahabu 36 bishwe n’inzara abandi 82 barazahaye cyane nyuma yo kuriduka.

Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo kwinjira mu rugo rw’umuturage akibamo moto.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-23 10:13:31 CAT
Yasuwe: 171


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-ibyo-Dj-Briane-yatangaje-nyuma-yo-kwakira-agakiza.php