English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

Yica 88% by’abayanduye: Menya unasobanukirwe uko wakwirinda virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko virusi ya Marburg yamenyekanye bwa mbere mu 1967 mu gihugu cy'u Budage mu mujyi wa Marburg yica abantu 7. Kubera ko ari ho yagaragaye bwa mbere niyo mpamvu yiswe Marburg ndetse yageze no muri Frankfurt mu Budage, icyo gihe yanageze mu mujyi wa Belgrade muri Selbia.

Tariki ya 27 Nzeri 2024 Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bake barwaye indwara y'umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

Bimwe mu bimenyesto by'iyi ndwara harimo kugira  umuriro mwinshi,kurwara  umutwe bikabije, kuruka byahato na hato kandi bikaba kenshi, kuribwa mu mitsi no kuribwa mu nda.

Binyuze mu itangazo  Minisiteri y’Ubuzima  yashyize hanze rivuga ko hamaze no gushyirwaho ingamba zo kwirinda no guhangana n'indwara y'umuriro mwinshi iterwa na Virus ya Marburg. Yavuze ko hamaze kuboneka abarwayi bacye bafite ibimenyetso by'iyi ndwara mu bitaro  bitandukanye.

Ku bw’iyo mpamvu MINISANTE yahise itangaza ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.

Byigitaraganya kandi hahise hatangira igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n'abagaragaweho n'iyi Virus, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n'abaganga aho bari mu bitaro bitandukanye.

Abahagarariye Minisiteri y'Ubuzima bavuze ko "Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n'amatembabuzi y'abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka".

Bakomeje bavuga ko uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuraka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, "yahamagara Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima [RBC] kuri nimero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye".

Iyi ndwara nta muti wihariye igira ndetse nta rukingo rwayo. Kuyivura hakoreshwa ubuvuzi bwo kongerera amaraso ingufu mu mubiri (Imunotherapie). Uyirwaye kandi ahabwa ibintu byo kunywa byinshi kandi ashobora kongererwa amaraso yatakaje, niyo mpamvu uwayanduye agomba kwihutira kujya kwa muganga.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

OMS igiye gufatanya n’u Rwanda guhashya icyorezo cya Marburg, kimaze guhitana 6.

MINISANTE imaze kwemeza ko abantu 6 bishwe na virusi ya Marburg.

Rurageretse hagati ya Rwanda Premier League na Gorilla Games.

Yica 88% by’abayanduye: Menya unasobanukirwe uko wakwirinda virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda

Ambasaderi w’u Burundi yijunditse u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-28 08:53:26 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yica-88-byabayanduye-Menya-unasobanukirwe-uko-wakwirinda-virusi-ya-Marburg-yagaragaye-mu-Rwanda.php