English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kwicisha bugufi niyo nzira imwe rukumbi ituyobora ku marembo y’Ijuru-umva neza ijambo ry’Imana.

Gukurikiza amategeko y’Imana ndetse no kudashyira mu bikorwa ijambo ry’Imana bitugora? Imwe mu mpamvu zibitera nuko gukora ibikwiye bisaba kwitwararika, ukicisha bugufi, kandi ugakomeza gusenga ushikamye, gukora  ibi nti byoroha kubikora habe na gato.

Muri  iyi minsi, dukikijwe n’abantu b’ingeri zitandukanye ziganjemo “abikunda, abakunda amafaranga, abirarira, abishyira hejuru,” kandi batamenya kwifata (2 Timoteyeyo 3:1-3). Ingeso nk’izo rero, aba ari imbi . Gusa abazifite hari igihe usanga ari bo bagera kuri byinshi kandi ukabona bishimye, ibyo bikaba byatuma twumva tubagiriye ishyari (Zaburi 37:1).

Twakwibaza  duti: “Ese gushyira abandi mu mwanya wa mbere hari icyo bimaze ? Ese ninitwa muto, abantu ntibazansuzugura (Luck 9:48)? Iyo tutirinze ingeso y’ubwikunde iranga abantu bo muri iyi si, bishobora gutuma tudakomeza kubana neza n’abavandimwe bacu, kandi n’abandi ntibabone ko turi Abakiristo bukuri.

Ibya dufasha gukomeza kwicisha bugufi ni ukwigira ku bagaragu b’Imana bavugwa muri Bibiriya nka Dawidi, intumwa Paul Yosefu n’abandi benshi bakoze imirimo myiza y’Imanai. Dawidi azwiho kuba yarahanganye n’umugabo munini witwaga Goliyati (ibyo tubisanga mu Isezerano rya kera), ni umwe mu bantu b’Imana twakwigiraho guca bugufi imbere y’Imana.

Paul nawe yicishije bugufi kandi yari umugabo w’umunyabwenge abantu bose bemeraga.
Niba hari undi wese wibwira ko afite impamvu imutera kwiringira umubiri, njyewe namurusha. Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bwa Benyamini, ndi umuheburayo w’abaheburayo, ku byishaka narenganyaga itorero, ku byo gukiranuka kuzanwa n’amategeko nari inyangamugayo. Ayo n’amagambo akomeye yavuzwe na Paul.

Ageze ku murongo wa 7 (Abapfiripi 3:7) niho yagaragaje ukwicisha bugufi kwe aho yemeye kwigomwa byinshi ku bwa Kristo, haranditswe ngo “Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo.” Kwicisha bugufi n’ubwo bigoye ariko ni byigiciro cyinshi.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Rusizi: Urubyiruko nirwo rukomeje kwishora mu nzira y’ubujura.

Kwicisha bugufi niyo nzira imwe rukumbi ituyobora ku marembo y’Ijuru-umva neza ijambo ry’Imana.

Uwakubanje yakongera, Pyramids yongeye gufunga amarembo yerekezaga APR FC muri CAF Champions Leagu

Umwe aragwingira undi agakura neza – ababyeyi b’inyamasheke umva icyo bavuga kubana b’impanga.

Bidasubirwaho Ishimwe Anicet yamaze gusinyira Olympique de Beja yo mu Tunisia.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-24 09:15:21 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kwicisha-bugufi-niyo-nzira-imwe-rukumbi-ituyobora-ku-marembo-yIjuruumva-neza-ijambo-ryImana.php