Uwakubanje yakongera, Pyramids yongeye gufunga amarembo yerekezaga APR FC muri CAF Champions League.
Abakunzi ba APR FC aho bari hose ntago bishimye, ni nyuma yo gutsindirwa mu Misiri ibitego bitatu byose kuri kimwe (3-1) nyamara APR FC ni yo yabanje igitego.
Uyu wari umukino wo kwishyura aho uwabanje wabereye i Kigali APR FC ikanganya na Pyramids na bwo APR FC yari yabanje igitego, iyo APR FC itsinda uyu mukino yari guhita ikatisha itike iyerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.
Uyu mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024, kuri Stade yitiriwe tariki 30 Kamena, saa Mbiri z’ijoro.
Ikipe ya APR FC yinjiye mu mukino neza ndettse inafungura amazamu hakiri kare cyane aho iminota 10 y’igice cya mbere cy’umukino APR FC yari yamaze kunyeganyeza inshundura babifashijwemo na Dauda Yussif kuri pase nziza yari ahawe na Byiringiro Gilbert.
Nyuma yo gutsindwa igitego Pyramids yahise itangira kwataka cyane ikipe ya APR FC ariko biba iby’ubusa dore ko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye banganya igitego kimwe kuri kimwe.
Mu gice cya kabiri cy’umukino Pyramids umuvuduko yasorejeho igice cya mbere ni na wo yatangiranye igice cya kabiri maze yataka APR FC karahava dore ko n’umukino waje kurangira APR FC itsizwe ibitego 3-1.
Ikipe ya APR FC si ubwambere iguye inyuma y’urugo rw’amatsinda ya CAF Champions League kuko n’umwaka ushize yatsizwe ibitego 6-1 itsizwe na Pyramids.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show