English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwakubanje yakongera, Pyramids yongeye gufunga amarembo yerekezaga  APR FC  muri CAF Champions League.

Abakunzi ba APR FC aho bari hose ntago bishimye, ni nyuma yo gutsindirwa mu  Misiri  ibitego bitatu byose kuri kimwe (3-1) nyamara APR FC ni yo  yabanje igitego.

Uyu wari umukino wo kwishyura aho uwabanje wabereye i Kigali APR FC  ikanganya  na Pyramids  na bwo APR FC yari yabanje igitego, iyo APR FC itsinda uyu mukino yari guhita ikatisha  itike iyerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.

 Uyu mukino wo kwishyura  wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024, kuri Stade yitiriwe tariki 30 Kamena, saa Mbiri z’ijoro.

Ikipe ya APR FC yinjiye mu mukino neza  ndettse inafungura amazamu hakiri kare cyane  aho iminota 10 y’igice cya mbere cy’umukino APR FC yari yamaze kunyeganyeza inshundura babifashijwemo na Dauda Yussif kuri pase nziza yari ahawe na Byiringiro Gilbert.

Nyuma yo gutsindwa igitego Pyramids yahise itangira kwataka cyane ikipe ya APR FC  ariko biba iby’ubusa  dore ko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye  banganya igitego kimwe kuri kimwe.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Pyramids  umuvuduko yasorejeho igice cya mbere ni na wo yatangiranye igice cya kabiri  maze yataka APR FC karahava  dore ko n’umukino waje kurangira APR FC itsizwe ibitego 3-1.

Ikipe ya APR FC si ubwambere iguye inyuma y’urugo rw’amatsinda ya CAF Champions League kuko n’umwaka ushize yatsizwe ibitego 6-1 itsizwe na Pyramids.

 

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Burundi-Kibira, operasiyo idasazwe yahitanye abasirikare babarirwa muri 80.

Muri ‘Volkano Fest’ ishyamba si ryeru, ubu haravugwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uwakubanje yakongera, Pyramids yongeye gufunga amarembo yerekezaga APR FC muri CAF Champions Leagu

Ingabo z’u Rwanda zikomotse muri Cabo Delgado zageze i Kigali.

DRC: Iri kudagadwa kubera ubutitsa bw’abaturuka muri Afurika y’Epho.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-21 23:59:11 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwakubanje-yakongera-Pyramids-yongeye-gufunga-amarembo-yerekezaga--APR-FC--muri-CAF-Champions-League.php