English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi: Urubyiruko nirwo rukomeje  kwishora mu nzira  y’ubujura.

Mu Karere ka Rusizi,  mu murenge wa Gihundwe, akagari  ka Burunga ho mu mudugudu wa Burunga, niho hafatiwe abakurikiranweho icyaha cy’ubujura bwabaye  ku wa 24 Nzeri 2024, basazwe mu rugo rwa Nzeyimana  uzwi nka Pandagare nawe akaba ari mubakekwaho  icyaha cy’ubujura.

Abaturiye aka gace batangaje ko  bajengerejwe n’abajura baza bakabatwarira ibikoresho  ndetse bakanabibira amatungo, ibi bisambo bikaba byiganje mu mirenge itandukanye y’umujyi wa Rusizi.

Aba bakurikiranweho  icyaha cy’ubucura  bafatiwe mu cyuho bari kugurisha ibyibano mu murenge wa Gihundwe, abashwe bafatanwe ibikoresho  byinshi byiganjemo ibyo mu rugo, ibijyamirwa n’imashini idoda.

Aba bakurikiranweho icyaha cy’ubujura umwana w’imyaka 16 y’amavuko, Niyogisubizo w’imyaka 19 y’amavuka na  Nkanka na Jeanette w’imyaka 32 bose basazwe batuye mu murenge wa Gihundwe.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux, yagiranye n’itangazamakuru yatangaje ko bafatiwe mu rugo rw’uwari usanzwe ku rutonde rw’abakekwaho ubujura wahise  aburirwa irengero ubu akaba ari  gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Yagize ati “Twafashe “abajura” batatu bari mu bazengereje abaturage, barimo umugore. Bafashwe bagurisha ibyibwe mu rugo rwa Nzeyimana bahimba Pandagare.”

Ingabire Joyeux yasabye abaturage ko  buri wese agomba kuba ijisho ryamugenzi we, ko bagomba kudahishira abanyabyaha , abasaba kujya baha ubuyobozi amakuru ku gihe. Abafashwe bajyanywe kuri Polisi Sitasiyo ya Kamembe, mu gihe abibwe bashyikirijwe ibyabo.

 



Izindi nkuru wasoma

Kugabanuka kw'ubugome n'ubumwe mu buzima bwite: Dore uburenganzira bw’umugore mu muryango.

Rutahizamu wa Mauritanie na APR FC Mamadou Sy ari munzira zimwerekeza muri Macedonia.

Rusizi: Abantu 20 batangiriye umwaka 2025 mu gihome nyuma yo gufatirwa mu mukwabo.

Rusizi: Meya n’umwungirije beguye bahita basimbuzwa by’agateganyo.

Rusizi: Yapfiriye muri Kasho ya Polisi ya Kamembe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-25 13:02:10 CAT
Yasuwe: 85


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusizi-Urubyiruko-nirwo-rukomeje--kwishora-mu-nzira--yubujura.php