Bidasubirwaho Ishimwe Anicet yamaze gusinyira Olympique de Beja yo mu Tunisia.
Uyu Ishimwe Anicet wari umaze igihe kitari gito hanze y’imbibi z’u Rwanda ashaka ikipe yamuha amasezerano mashya nyuma yo gutandukana n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC, ubu yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Olympique de Beja ikina mu cyiciro cya Mbere muri Tunisia.
Rutahizamu Ishimwe Anicet akaba n’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi,yatandukanye na APR FC umwaka ushize wa2023 ubwo APR FC yatangiraga gusinyisha abakinnyi bashya b’abanyamahanga ivuye kuri politiki yarisanganwe yo gukinisha Abanyarwanda gusa.
Icyo gihe APR FC yabwiye Ishimwe Anicet ko agombwa gutizwa muri amaukura VS ariko Ishimwe Anicet abatera utwatsi ahitamo gutandukana na APR FC bidateye kabiri yaje gufata rutemikirere imujyana gushaka ikipe hanze y’imbibi z’u Rwanada.
Iyi kipe Olympique de Beja ikina Cyiciro cya Mbere muri Tunisia ikimara kubona ubushongore n’ubukaka bya Ishimwe Anicet yahise umusinyisha ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri 2024 ihita inamutangaza nk’umukinnyi wayo mushya.
Ubu Ishimwe Anicet yamaze guhabwa amasezerano mashya azamugeza mu mwaka wa 2027 dore ko yasinye imyaka itatu nk’uko iyi kipe yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Olympique de Beja iri muzihagaze neza muri Tunisia dore ko imikino ibanza yose yayitsinze neza ubu ikaba iyoboye urutonde rw’agateganyo muri Tunisia.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show