English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bidasubirwaho Ishimwe Anicet yamaze gusinyira  Olympique de Beja   yo mu Tunisia.

Uyu Ishimwe Anicet wari umaze igihe kitari gito hanze y’imbibi z’u Rwanda  ashaka ikipe yamuha amasezerano  mashya nyuma yo gutandukana n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu  APR FC, ubu yerekanywe  nk’umukinnyi mushya wa Olympique de Beja   ikina mu cyiciro cya Mbere muri Tunisia.

Rutahizamu Ishimwe Anicet  akaba n’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi,yatandukanye  na APR  FC umwaka ushize wa2023 ubwo APR FC yatangiraga gusinyisha abakinnyi bashya b’abanyamahanga ivuye kuri politiki yarisanganwe yo gukinisha Abanyarwanda gusa.

 Icyo gihe APR FC yabwiye Ishimwe Anicet ko agombwa gutizwa muri amaukura VS ariko Ishimwe Anicet abatera utwatsi ahitamo gutandukana na APR FC bidateye kabiri  yaje gufata rutemikirere imujyana gushaka ikipe hanze y’imbibi z’u Rwanada.

Iyi kipe Olympique de Beja ikina Cyiciro cya Mbere muri Tunisia  ikimara kubona ubushongore n’ubukaka bya Ishimwe Anicet yahise umusinyisha  ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri 2024 ihita inamutangaza nk’umukinnyi wayo mushya.

Ubu Ishimwe Anicet yamaze guhabwa  amasezerano mashya azamugeza mu mwaka wa 2027 dore ko yasinye imyaka itatu nk’uko iyi kipe yabinyujije  ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Olympique de Beja  iri muzihagaze neza  muri Tunisia  dore ko imikino ibanza yose yayitsinze neza ubu ikaba  iyoboye urutonde rw’agateganyo muri Tunisia. 

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Bidasubirwaho Ishimwe Anicet yamaze gusinyira Olympique de Beja yo mu Tunisia.

Loni yambitse Ingabo z'u Rwanda imidari y'ishimwe

Tanzania yahawe amezi 6 yo kuba yamaze gukuraho igihano cy'urupfu

Diane Rwigara yamaze gutanga kandidatire ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Ikipe y'igihugu Amavubi yamaze kugera mu Rwanda(Amafoto)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-21 09:08:26 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bidasubirwaho-Ishimwe-Anicet-yamaze-gusinyira--Olympique-de-Beja---yo-mu-Tunisia.php