English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

‘Kundwa Kibondo’: Uburyo bwihariye bwaciye imirire mibi mu bana i Huye.

Mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye, Ikigo Nderabuzima cya Sovu cyatangije gahunda yihariye yiswe ‘Kundwa Kibondo’, yagaragaje umusaruro utangaje mu kurwanya imirire mibi mu bana.

Iyi gahunda yatangijwe nyuma yo kubona ko, n’ubwo hari gahunda za Leta nka Shisha Kibondo zitanga amata n’imfashanyigisho z’imirire ku bana, umubare w’abari mu mirire mibi wagumaga kuzamuka.

Umubikira Solange Uwanyirigira, uyobora iki kigo, yavuze ko batekereje uburyo bushya bwo gufasha abana bafite ikibazo gikomeye, harimo no kubyara muri batisimu abana bari mu mirire mibi kugira ngo bahabwe izina ryihariye ribagarura mu rukundo rw’imiryango yabo.

Binyuze muri iyi gahunda, basuzumye abana bo mu Tugari twose, basanga abagera kuri 64 bararembye, ariko kubera ubufatanye bw’imiryango, abajyanama b’ubuzima, n’ubuyobozi, uyu mubare wagabanutse ugera ku mwana umwe gusa mu Murenge wa Huye.

Abana bose mu Murenge bari barembye bashyizwe mu bitaro bitabwaho byumwihariko ndetse ababyeyi babo barigishwa, bamwe bahindura imyumvire yabateraga kutita ku bana neza.

‘Kundwa Kibondo’ ni urugero rw’uko udushya twihariye dufasha gukemura ibibazo by’ingutu mu muryango. Ni icyitegererezo cyerekana ko kwita ku bana mu buryo budasanzwe bishobora kugirira akamaro kanini sosiyete nyarwanda.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Mugenzi yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu gutahura abana babo bari muri Congo.

Ubushakashatsi: 51% by'abana bari munsi y'imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina.

Havuzwe uburyo bushya bwo gufasha abari mu bigo Ngororamuco.

Imibiri y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baguye mu mirwano muri RDC yagejejwe iwabo.

Imibiri y’Abasirikare 14 baguye muri Congo yanyujijwe mu Rwanda na Uganda mbere yo kugezwa iwabo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-21 07:58:24 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kundwa-Kibondo-Uburyo-bwihariye-bwaciye-imirire-mibi-mu-bana-i-Huye.php