English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Turi kwishyuza aho tutahinze – Ababyeyi bo muri Nyabihu bavuga ko bimwa inkunga y'abana.

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu, baravuga ko bashyizwe ku rutonde rw’abagenerwa inkunga yo kubona imirire y’abana babo, ariko ntibayihabwe. Hari n’abavuga ko bayibonye inshuro imwe gusa, nyamara bakomeza kugaragara ku rutonde rw’abagomba kuyihabwa, ariko ntibagire icyo bahabwa.

Aba babyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka ibiri, biganjemo abo mu Kagari ka Kimanzovu, bavuga ko bagiye basabwa ibyangombwa, baranabisinyisha, ariko nyuma bakabwirwa ko batari ku rutonde. Bagaragaza ko babajije impamvu batahabwa iyi nkunga, bamwe bakabwirwa amagambo asesereza n’abayobozi.

Umwe mu babyeyi yagize ati: "Nayafashe inshuro ebyiri, ku nshuro ya gatatu bambwira ko nta tanga 'Ejo Heza', ariko nyuma batubwira ko tutari ku rutonde."

Undi ati: "Badusomeye ku rutonde mu nama, batubwira kuzana amakonti, badutegeka no kwitabira inama, none se ko bataduhaye amafaranga byagenze bite?"

Bavuga ko amagambo y’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge yababajije kurushaho. Umwe ati: "Yaratubwiye ngo turi kwishyuza aho tutahinze, ngo tuzajya tubyara noneho tujye kwishyuza!"

Hakizimana Alphonse, Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza muri Shyira, yahakanye ibi birego. Ati: "Ntabwo ari byo, umuturage ni umuntu twubaha kandi duha agaciro."

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Marcel Ndandu, yavuze ko iyi nkunga itagenewe abantu bose, ahubwo ihabwa abatishoboye koko.

Ati: "Ntabwo inkunga iza ku muntu wishoboye. Hari igihe umuturage yumva ko ayikwiriye, ariko amakuru ye mu mibereho atabihamya."

Ubushakashatsi bwa NISR bwerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bagwingiye, naho mu Karere ka Nyabihu abangana na 46.7% bafite icyo kibazo.

Ibi bibazo byateye impungenge, cyane ko iyi nkunga yari igamije gufasha abana bato kugira imirire iboneye, bikaba bibazwa impamvu hari abatabasha kuyigeraho nubwo baba bari ku rutonde rw’abagomba kuyihabwa.



Izindi nkuru wasoma

AFC/M23 yatangaje impamvu yanze kuva muri Walikare

Uko amakipe azahura Muri 1/2 cya UEFA Nations League

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-24 11:01:55 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Turi-kwishyuza-aho-tutahinze--Ababyeyi-bo-muri-Nyabihu-bavuga-ko-bimwa-inkunga-yabana.php