English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo za Nigeria zashimye uburyo u Rwanda rwigisha aboherezwa mu butumwa bw'Amahoro

Itsinda ry’Ingabo zo ku rwego rwa Ofisiye ziturutse mu ishuri Martin Luther Agwai International Leadership and Peacekeeping Centre (MLAILPKC) riri mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwiga uko iki gihugu cyitegura kohereza abasirikare mu butumwa bw’amahoro.

Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025, iri tsinda ryasuye Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy - RPA) giherereye i Nyakinama, mu Karere ka Musanze, aho ryasobanuriwe imikorere yacyo ndetse hagaterwa inkunga ibiganiro by’isesengura hagati y’ubuyobozi bwa MLAILPKC na RPA.

Maj Gen Ademola Taiwa Adedoja, ukuriye iri tsinda, yashimye imikorere y’u Rwanda mu gutegura aboherezwa mu butumwa bw’amahoro, agaragaza ko guhanahana ubumenyi nk’ibihugu bifite amashuri ahugura abasirikare ku butumwa bw’amahoro ari ingenzi.

Ati "U Rwanda nk’igihugu gifite ubunararibonye mu gutegura abajyanwa mu butumwa bw’amahoro, twagisuye kugira ngo twige imikorere yacyo. Twanyuzwe n’uburyo amahugurwa atangwa, kandi twizera ko gusangira ubwo bumenyi bizateza imbere amashuri yacu yombi.’’

Col (Rtd) Jill Rutaremara, Umuyobozi wa RPA, yavuze ko uru ruzinduko ari ingenzi kuko ruzafasha ibigo byombi gusangira ubunararibonye no gukemura ibibazo bahura nabyo mu rugendo rwo kwigisha abasirikare bashinzwe kubungabunga amahoro.

Mbere yo gusura RPA, aba basirikare baturutse muri Nigeria basuye Ishuri rya Gisirikare rya Rwanda Military Academy Gako, aho basobanuriwe uburyo abofisiye bategurwa ndetse n’icyo bazana mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasomo ku butaka bwabo.

U Rwanda na Nigeria bisanzwe bihurira mu miryango itandukanye ireba kubungabunga amahoro muri Afurika no ku rwego rw’isi, irimo African Peace Support Trainers Association (APSTA) na International Association of Peacekeeping Training Centers (IAPTC).

Uru ruzinduko rugamije gukomeza iyi mikoranire, by’umwihariko mu bijyanye no guhugura ingabo ku butumwa bw’amahoro, bikaba byitezweho gutanga umusaruro mu iterambere ry’iki gice cy’ubutumwa mpuzamahanga.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo za SADC zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda nyuma yo gushyirwaho Igitutu na M23

Ni iyihe mvugo BBC yakoresheje yatunguye Guverinoma y’u Rwanda?

Tariki 13 Mata 1994: Umunsi w’ubwicanyi ndenga kamere utazibagirana mu mateka y’u Rwanda

Abari indorerwamo y’umuco nyarwanda: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye impano zidasanzwe

Ubudasa bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside bwatangaje amahanga



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-18 20:42:08 CAT
Yasuwe: 86


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-za-Nigeria-zashimye-uburyo-u-Rwanda-rwigisha-aboherezwa-mu-butumwa-bwAmahoro.php