Uburyo Ayabonga yateguriye Muhire Kevin amayeri yo kwigaranzura APR FC, akoresheje agapapuro
Mu mukino w’ishiraniro wahuje Rayon Sports na APR FC ku Cyumweru, igikorwa cy’umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa, cyateje impaka. Ni nyuma yo kohereza agapapuro kuri kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin, agasoma ubutumwa buriho akagaca.
Nk’uko byatangajwe n’Umunyamakuru Clarisse Uwimana, Lebitsa yagaragaje ko kuri ako gapapuro hari handitse ubutumwa bwa tekiniki bwo gufasha Rayon Sports kwitwara neza. Yari yasabye Muhire Kevin kugumana imbaraga, gukurikira cyane Hadji na bagenzi be, ndetse no kugerageza gukina afasha abakinnyi babiri—nimero 19 na 25—iyo ikipe itakaje umupira.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, bituma Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 43, mu gihe APR FC igifite amanota 41. Nubwo ibyari byanditse kuri ako gapapuro byabaye ibanga rikomeye, byagaragaje uburyo abatoza bategura amayeri yo gutsinda, binyuze mu butumwa butaziguye hagati yabo n’abakinnyi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show