English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kubera umusaruro nkene, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal Aliou Cissé  yeretswe imiryango.

Amasezerano  ya Aliou Cissé yarangiye ya 31 Kanama uyu mwaka,ariko asaba ko yavugururwa,Minisitiri wa Siporo muri Senegal Khady Diéne amutera utwatsi.

Minisitiri wa Siporo yahisemo ko amasezerano  ye atongerwa, Madamu Khady Diéne Gaye yafashe umwanzuro wo kutongerera amasezerano ye y’akazi uwari umutoza w’ikipe y’Igihugu, Aliou Cissé.

Mubyo Minisitiri Khady asobanura bitatumye  Cissé atongererwa  amasezerano harimo kuba atarujuje inshingano yari yiyemeje ubwo yasinyaga amasezerano yo gutoza Senegal.

Amasezerano atubahirije harimo  kuba atarabashije gutwara igikombe cy’Afrika cyabaye muri Mutarama muri Côte d’Ivoire, no kugeza ikipe ya Senegal, muri 1/4 cy’igikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar. Muri aya marushanwa yombi, Senegal yaviriyemo muri 1/8.

Indi mpamvu Minisitiri Khady Diéne Gaye yatanze yo kutongerera amasezerano amasezerano Aliou Cissé, ni uko Senegal yasubiye inyuma ku rutonde rwa FIFA rw’amakipe y’ibihugu, aho kuri ubu iri ku mwanya wa 21.

Ikaba  yaratakaje imyanya ine kuva muri Gashyantare uyu mwaka, ibi  byose nibyo Minisitiri Khady yashingiyeho  yanga kongerera amasezerano  Aliou Cissé.

Gusa Aliou Cissé kuva yagera muri iyi kipe ya Les Lions de la Teranga mu 2015, mu mikino yose hamwe 107 yatoje yagerageze  kwitwara neza, kubera ko yatsinze 70, anganya 24, atsindwa 13 gusa. Yatwaye kandi igikombe cy’Afurika (AFCON 2021) muri Cameroun.

Aliou Cissé kandi ari kumwe na Les Lions de la Teranga yabaye uwa kabiri muri AFCON ya 2019 yabereye mu Misiri. Kugeza ubu ntiharamenyekana uzamusimbura.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kubera umusaruro nkene, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal Aliou Cissé yeretswe imiryango.

Israel yafungiye amazi n’umuriro Antonio Guterres kubera ibitero bya Iran.

Igisirikare cya Israel cyohereje ingabo zacyo muri Lebanon, ahajyiye kubera isibaniro ry’intamba

Ubufatanye bw’ingabo hagati y’u Rwanda na Tanzania bukomeje gutanga umusaruro ushimishije.

Ikipe y’Igihugu ya Misiri ishobora kuterekeza mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-04 08:27:35 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kubera-umusaruro-nkene-umutoza-wikipe-yigihugu-ya-Senegal-Aliou-Ciss--yeretswe-imiryango.php