English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Israel yafungiye amazi n’umuriro Antonio Guterres kubera ibitero bya Iran.

Antonio Guterres akaba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ntiyemerewe gukandagira ku butaka bwa Israel, kubera ko atamaganye igitero cy’indege  cya Iran yagabye kuri Israel.

Ejo ku wa 2 Ukwakira 2024 nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko igihugu cyabo cyangiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, gukandagira ku butaka bwacyo.

Zimwe mu mpamvu Minisitiri Katz yasobanuye yavuze ko gufatira Guterres iki cyemezo byaturutse ku kuba ataramaganye byeruye igitero cya misile umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran wagabye muri Israel mu ijoro ryo ku wa 1 Ukwakira 2024.

Antonio Guterres  akimara kumva   amagambo ya Minisitiri wa Israel  yahise  yamagana ibitero  byari bimaze kugabwa kuri Israel.

Yagize ati “Nk’uko nabikoze bigendanye n’ibitero bya Iran byo muri Mata, n’ibi niko bikwiriye kuba byaragenze ejo, ku bijyanye no kwamagana nagaragaje, na none ndamagana bikomeye ibitero by’ejo bya Iran kuri Israel.”

Minisitiri Katz yavuze ko mu gihe hafi ibihugu byose byamaganye igitero cya Iran kuri Israel, umuntu wese udashobora kubyamagana akomeje, atagomba gukandagira ku butaka bwabo bwa Israel.

Nsengiamana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Urubanza rwa Bishop Harerimana rwashyizwe mu muhezo kubera ibijyanye n’imyanya ndangagitsina.

Papa Fransisko yasabye amahanga gucukumbura neza niba Leta ya Israel itari gukora Jenoside.

Israel yishe abaganga 8 muri Libani mugihe Hezbollah iri mu gahinda gakomeye.

ITANGAZO RYA TURAMBANE Christian IDRISS RISABA GUHINDURA AMAZINA.

ITANGAZO RYA TURAMBANE Christian IDRISS RISABA GUHINDURA AMAZINA.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-03 10:53:57 CAT
Yasuwe: 59


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Israel-yafungiye-amazi-numuriro-Antonio-Guterres-kubera-ibitero-bya-Iran.php