Ubufatanye bw’ingabo hagati y’u Rwanda na Tanzania bukomeje gutanga umusaruro ushimishije.
Mu Karere ka Karagwe muri Tanzania, ni ho Ubuyobozi bwa Divisiyo ya 5 y’ingabo z’u Rwanda ndetse n’ubwa Burigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania bwahuriye, mu ntama ya yacumi na rimwe yagarutse ku gukomeza kurwanya ibyaha byambukirana umupaka wa Tanzania n’u Rwanda.
Ku wa 25 Nzeri 2024 ni bwo iyi ntama yabaye aho yahuje ingabo zikorera mu bice bitandukanye bihana imbibe hagati ya Tanzania n’u Rwanda, yanagarutse kandi ku mikorere yahafi mu by’umutekano w’ibihugu byombi.
Aba bayobozi kandi banarebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu ntego ziyemejwe mu kurwanya ibikorwa byose bitemewe n’amategeko byambukiranya imipaka, ndetse n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano w’ibihugu byombi.
Aba bayobozi bo mu nzego za Leta kandi banarebeye hamwe uburyo burambye bw’ukuntu bashakira umuti ikibazo gishobora guteza umutekano muke binyuze mu bikorwa by’ubucuruzi byambukiranya umupaka, baniyemeza kugirana imikoranire ihamye ya Divisiyo ya 5 ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Burigade ya 202 yo ku ruhande rwa Tanzania.
Uhagarariye Burigade ya 202 ya TPDF, Bring Gen Gabriel Elias Kwilingwa, yasobanuye ko umusaruro wavuye muri iyi nama yahuje izi ngabo z’Ibihugu byombi , zavuye mu murongo watanzwe n’abayobozi b’ibihugu byombi.
Uhagarariye Diviziyo ya 202 kandi yavuze ko hakenewe umutekano usesuye mu bihugu byombi by’umwihariko ku mupaka uhuza ibihugu byombi cyane ko abaturage aba aricyo bifuza umunsi ku munsi.
Col Pascal Munyankindi, Umuyobozi w’agateganyo kuruhande rwa Diviziyo ya 5 ya RDF, yashimiye abakuru b’ibibihugu byombi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, ndetse anashimira ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’ibihugu byombi, mu kugirana imikoranire ya hafi mu bya gisirikare hagati ya RDF na TPDF.
Iyi nama kandi yanahuriranye n’umwanya wo gusura tumwe mu duce twegereye umupaka w’u Rwanda na Tanzania, tumwe muri two harimo Kyerwa mu Karere ka Karagwe, aho abagaturiye bavuga ko bishimira umusaruro uva ku mpanze z’ibihugu byombi.
Umuturage utuye muri Kafunjo ho muri Karagwe yavuze ko mu myaka 25 ishize, ubucuruzi nyambukiranyamipaka buhuza ibihugu byombi ko bwatanze umusaruro ufatika ku baturage n’ibihugu muri rusange.
Fokasi Tunda Marico yashimiye abashyizeho ingamba nshya mu kurinda umutekano, watumye babasha gukora ibikorwa byabo by’ubucuruzi nta nkomyi muri rusange.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show