English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubufatanye bw’ingabo  hagati y’u Rwanda  na Tanzania  bukomeje gutanga umusaruro ushimishije.

Mu Karere ka Karagwe  muri Tanzania, ni ho Ubuyobozi bwa Divisiyo ya 5 y’ingabo z’u Rwanda  ndetse n’ubwa  Burigade ya  202 y’Ingabo za Tanzania bwahuriye, mu ntama ya yacumi na rimwe  yagarutse  ku gukomeza  kurwanya ibyaha  byambukirana umupaka wa Tanzania n’u Rwanda.

Ku wa  25 Nzeri 2024 ni bwo  iyi  ntama yabaye  aho yahuje ingabo zikorera mu bice bitandukanye  bihana imbibe  hagati ya Tanzania n’u Rwanda, yanagarutse kandi ku mikorere  yahafi mu by’umutekano  w’ibihugu byombi.

Aba bayobozi kandi  banarebeye  hamwe ibimaze kugerwaho  mu ntego ziyemejwe  mu kurwanya ibikorwa byose  bitemewe  n’amategeko  byambukiranya imipaka, ndetse n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

Aba bayobozi bo mu nzego za Leta kandi banarebeye hamwe   uburyo burambye bw’ukuntu  bashakira umuti  ikibazo  gishobora guteza umutekano muke  binyuze mu bikorwa by’ubucuruzi  byambukiranya umupaka, baniyemeza  kugirana imikoranire  ihamye   ya Divisiyo ya 5  ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Burigade  ya  202  yo ku ruhande rwa  Tanzania.

 Uhagarariye Burigade  ya 202 ya TPDF, Bring Gen Gabriel Elias Kwilingwa, yasobanuye  ko  umusaruro wavuye muri iyi nama yahuje  izi ngabo z’Ibihugu  byombi , zavuye  mu murongo watanzwe  n’abayobozi  b’ibihugu byombi.

Uhagarariye  Diviziyo ya 202 kandi yavuze ko  hakenewe umutekano usesuye mu bihugu byombi by’umwihariko ku mupaka uhuza ibihugu byombi cyane ko abaturage aba aricyo bifuza umunsi ku munsi.

Col Pascal  Munyankindi,  Umuyobozi w’agateganyo  kuruhande rwa Diviziyo ya 5  ya RDF, yashimiye abakuru b’ibibihugu byombi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, ndetse anashimira  ubuyobozi bukuru bw’ingabo  z’ibihugu  byombi, mu kugirana imikoranire ya hafi mu bya gisirikare hagati ya RDF na  TPDF.

Iyi nama  kandi yanahuriranye n’umwanya wo gusura  tumwe mu duce twegereye  umupaka w’u Rwanda na Tanzania, tumwe muri two harimo  Kyerwa mu Karere ka  Karagwe, aho abagaturiye bavuga ko  bishimira  umusaruro uva ku mpanze z’ibihugu  byombi.

Umuturage  utuye muri Kafunjo ho muri Karagwe yavuze ko mu myaka 25 ishize, ubucuruzi  nyambukiranyamipaka  buhuza ibihugu  byombi  ko bwatanze umusaruro  ufatika  ku baturage  n’ibihugu muri rusange.

Fokasi Tunda Marico yashimiye abashyizeho ingamba nshya  mu kurinda umutekano, watumye  babasha gukora ibikorwa  byabo  by’ubucuruzi  nta nkomyi muri rusange.

 



Izindi nkuru wasoma

OMS igiye gufatanya n’u Rwanda guhashya icyorezo cya Marburg, kimaze guhitana 6.

Rurageretse hagati ya Rwanda Premier League na Gorilla Games.

Yica 88% by’abayanduye: Menya unasobanukirwe uko wakwirinda virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda

Ambasaderi w’u Burundi yijunditse u Rwanda.

Imvura y’urushyana ni yo Police FC inyagiye Kiyovu Sports bituma irara ku mwanya wa mbere by'agat



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-26 10:08:07 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubufatanye-bwingabo--hagati-yu-Rwanda--na-Tanzania--bikomeje-gutanga-umusaruro-ushimishije.php