English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

Ikipe y’Igihugu ya Misiri ishobora kuterekeza  mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi.

Imyiteguro myiza  ndetse no kwitwara neza mu mikino yakinwe n’ikipe y’Igihugu ya Misiri, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ahoiyi kipe iyoboye itsinda A n’amanota 10 mu mikino ine imaze gukina, ishobora kubuzwa kwitabira iri rushanwa kubera amadeni yaciwe na FIFA.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Misiri (EFA) riri ku gitutu nyuma y’ibihano bikomeye  ryafatiwe na FIFA ndetse bishobora gutuma rifatirwa ibyisumbuyeho mu gihe ryaba rikomeje kudakora ibyo basabwa.

Ikinyamakuru Blick cyo mu Busuwisi cyashyize hanze inkuru ivuga ko EFA itigeze yubahiriza amasezerano yari ifitanye na sosiyete yo mu Busuwisi isanzwe itegura imikino mpuzamahanga.

Ku wa 5 Ukuboza 2023, urukiko rwa FIFA rwanzuye ko iyi sosiyete yo mu Busuwisi ifite ukuri ku kirego yatanze, rutegeka EFA kwishyura amande yo kutubahiriza amasezerano bagiranye n’iyi sosiyete.

Uyu mwanzuro nubwo wafashwe, EFA yanze kwishyura ivunira ibiti mu matwi ndetse birashya byototera ku kuba yahabwa ibindi bihano biruta ibyo yari yafatiwe.

Komisiyo ishinzwe Imyitwarire muri FIFA yatanze ibindi bihano ku wa 22 Gashyantare 2024, isaba ko EFA yaba yakemuye ikibazo mu minsi 30.

Ku wa 19 Kanama, iyi komisiyo yongeye gutanga gasopo ya nyuma, yibutsa EFA ko igomba kuba yashyize mu bikorwa ibyo isabwa mu gihe kitarenze iminsi 30.

Kugeza  ubu, amakuru avuga ko mu gihe EFA yaba itabashije  gukemura iki kibazo, ingaruka zishobora kuba ko Ikipe y’Igihugu ya Misiri yahagarikwa mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.



Izindi nkuru wasoma

Ikipe y’Igihugu ya Misiri ishobora kuterekeza mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi.

APR FC iherutse gusuzugurirwa mu Misiri yasesekaye i Kigali.

Israel ishobora gutakaza amaboko y’ibihugu bigendera ku mahame ya Kiyisilamu.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Ese koko Gaz yo mu kiyaga cya Kivu ishobora guturika? -REMA yabivuzeho



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-24 07:25:32 CAT
Yasuwe: 39


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikipe-yIgihugu-ya-Misiri-iri-mu-nzira-ziyibuza-kuterekeza-mu-marushanwa-yIgikombe-cyIsi.php