Ibyaranze umukino: Musanze na Bugesera zegukanye shampiyona ya Sitting Volleyball 2024-2025
Kuri iki Cyumweru hasojwe imikino ya shampiyona ya Sitting Volleyball 2024-2025 mu bagabo n’abagore aho Musanze mu bagabo yegukanye igikombe ku nshuro ya mbere mu bagore kikegukanwa na Bugesera ku nshuro ya karindwi.
Ni imikino ya nyuma yakinwe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru mu nyubako y’imikino y’Abafite ubumuga iherereye i Remera.Mu bugabo Gisagara SVB ku wa Gatandatu yageze ku mukino wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumweru,isezereye Rwamagana nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-0 aho yahuriye na Musanze SVB yo yahageze muri 1/2 isezerereye Gasabo SVB iyitsinze amaseti 3-0
Muri uyu mukino wa nyuma utari woroshye,ikipe ya Gisagara yari imaze kwegukana ibikombe bitandatu yikurikiranya ntabwo yahiriwe ku iseti ya mbere kuko Musanze yayegukanye itsinze amanota 25-20. Iseti ya kabiri yagoranye ku mpande zombi, Gisagara iyobora igihe kirekire ariko Musazne iyigarukana iturutse inyuma iyegukana ku manota 26-24 amakipe yombi anganya 1-1. Gisagara SVB yegukanye iseti ya gatatu mu buryo buyoroheye itsinze amanota 25-12 mu gihe iya nyuma yari iya kane y’umukino yo yayegukanye bitoroshye itsinze amanota 25-22 inegukana shampiyona 2024-2025 ya mbere mu mateka yayo.
Mu bagore ikipe ya Bugesera Women Sitting Volleyball niyo yari yageze ku mukino wa nyuma,nyuma yo gusezerera Nyarugenge Sitting Volleyball iyitsinze amaseti 3-0 muri 1/2 cyakinwe ku wa Gatandatu mu gihe Musanze Women Sitting Volleyball yo yahageze isezereye Rulindo W SVB muri 1/2 iyitsinze nayo amaseti 3-0. Bugesera yari ibitsinze igikombe cya 2023-2024 n’ubundi iyo yahabwaga amahirwe ndetse kuri iki Cyumweru bigenda uko byatekerezwaga yegukana shampiyona 2024-2025 nyuma yo gutsinda Musanze Women Sitting Volleyball ku mukino wa nyuma amaseti 3-1.
Ni umukino mu iseti ya mbere Musanze W SVB yatunguranye iyitwara itsinze Bugesera W SVB amanota 25-23 gusa mu iseti ya kabiri Bugesera W SVB ikora ibyo imenyereweho iyitwara itsinze amanota 25-12.Iseti ya gatatu nayo yakurikiyeho Bugesera W Sitting Volleyball yayitwaye itsinze amanota 25-14. Byari bitanze ikizere ko ishobora gutwara iya gatatu yayo yari iya kane mu mukino byoroshye ariko biragorana kuko yayegukanye itsinze amanota 26-24 ya Musanze W SVB, umukino urangira itsinze amaseti 3-1 itwara igikombe cya shampiyona cya karindwi itwaye yikurikiranya dore bitandatu biheruka byose ariyo ibibitse.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu,mu bagabo wegukanywe n’ikipe ya Gasabo SVB yatsinze Rwamagana SVB amaseti 2-0 mu gihe mu bagore ikipe ya Nyarugenge W SVB ariyo yawegukanye itsinze Rulindo W SVB amaseti 2-0.Amakipe ya Ruhango na UR Huye yazamutse mu cyiciro cya mbere avuye mu cyiciro cya kabiri aho ku mukino wa nyuma UR Huye yatsinze amaseti 3-0 mu gihe ikipe y’Akarere ka Rubavu na UR Rukara zo zamanutse mu cyikiro cya kabiri.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show