Basketball: Ibyaranze umukino w’agashinyaguro wahuje APR BBC na Patriots BBC
Mu mukino w’ishiraniro wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025, APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 68-67, ishimangira igice kibanza cya shampiyona yicaye ku mwanya wa mbere.
Uyu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera, waranzwe n’intsinzi idasanzwe ya APR BBC, kuko yatsinze ku isegonda rya nyuma binyuze ku manota atatu ya Adonis Filer.
Patriots BBC yatangiye umukino ifite ingufu nyinshi, aho Elliot Cole na Aliou Diarra bayifashije kuyobora agace ka mbere karangiye ifite amanota 28 kuri 20 ya APR BBC.
Mu gace ka kabiri, Patriots yakomeje kwanikira APR BBC, ndetse igice cya mbere cyarangiye iyoboye n’amanota 45-38.
Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yakomeje gukina neza, ariko APR BBC nayo yagaragaje gukomera cyane mu bwugarizi. Patriots BBC yasoje aka gace iyoboye n’amanota 56-49.
Mu gace ka nyuma, APR BBC yarushije Patriots BBC, cyane ko iyi kipe yahuye n’imbogamizi zo kugira abakinnyi bake, bigatuma isimbuza bigorana. Habura iminota itatu, APR BBC yabonye amahirwe yo kuyobora umukino ku nshuro ya mbere n’amanota 60-59.
Ku masegonda 17 ya nyuma, Patriots BBC yari ifite amanota 67 kuri 65 ya APR BBC. Icyakora, ku isegonda rya nyuma, Adonis Filer yatsindiye APR BBC amanota atatu, atuma Ikipe y’Ingabo itsinda umukino ku ntsinzi ya 68-67.
Muri uyu mukino, Aliou Diarra wa APR BBC ni we watsinze amanota menshi (29), mu gihe Elliot Cole wa Patriots BBC yatsinze 26.
Undi mukino wabaye ku Cyumweru, Orion BBC yatsinze Espoir BBC amanota 90-63.
Shampiyona izasozwa ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025, aho APR BBC izakina na Tigers BBC, mu gihe Patriots BBC izacakirana na REG BBC.
APR BBC ikomeje gushimangira ko ishaka kwegukana igikombe, mu gihe Patriots BBC igomba gukosora ibibazo byayo kugira ngo yitware neza mu mikino yo kwishyura.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show