English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Basketball: Ibyaranze umukino w’agashinyaguro wahuje  APR BBC na Patriots BBC

Mu mukino w’ishiraniro wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025, APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 68-67, ishimangira igice kibanza cya shampiyona yicaye ku mwanya wa mbere.

Uyu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera, waranzwe n’intsinzi idasanzwe ya APR BBC, kuko yatsinze ku isegonda rya nyuma binyuze ku manota atatu ya Adonis Filer.

Patriots BBC yatangiye umukino ifite ingufu nyinshi, aho Elliot Cole na Aliou Diarra bayifashije kuyobora agace ka mbere karangiye ifite amanota 28 kuri 20 ya APR BBC.

Mu gace ka kabiri, Patriots yakomeje kwanikira APR BBC, ndetse igice cya mbere cyarangiye iyoboye n’amanota 45-38.

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yakomeje gukina neza, ariko APR BBC nayo yagaragaje gukomera cyane mu bwugarizi. Patriots BBC yasoje aka gace iyoboye n’amanota 56-49.

Mu gace ka nyuma, APR BBC yarushije Patriots BBC, cyane ko iyi kipe yahuye n’imbogamizi zo kugira abakinnyi bake, bigatuma isimbuza bigorana. Habura iminota itatu, APR BBC yabonye amahirwe yo kuyobora umukino ku nshuro ya mbere n’amanota 60-59.

Ku masegonda 17 ya nyuma, Patriots BBC yari ifite amanota 67 kuri 65 ya APR BBC. Icyakora, ku isegonda rya nyuma, Adonis Filer yatsindiye APR BBC amanota atatu, atuma Ikipe y’Ingabo itsinda umukino ku ntsinzi ya 68-67.

Muri uyu mukino, Aliou Diarra wa APR BBC ni we watsinze amanota menshi (29), mu gihe Elliot Cole wa Patriots BBC yatsinze 26.

Undi mukino wabaye ku Cyumweru, Orion BBC yatsinze Espoir BBC amanota 90-63.

Shampiyona izasozwa ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025, aho APR BBC izakina na Tigers BBC, mu gihe Patriots BBC izacakirana na REG BBC.

APR BBC ikomeje gushimangira ko ishaka kwegukana igikombe, mu gihe Patriots BBC igomba gukosora ibibazo byayo kugira ngo yitware neza mu mikino yo kwishyura.



Izindi nkuru wasoma

Basketball: Ibyaranze umukino w’agashinyaguro wahuje APR BBC na Patriots BBC

Imvura yahagaritse umukino wa Mukura VS na Gorilla FC, Rayon Sports igumana umwanya wa mbere

Abasifuzi bazasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports bamenyekanye

Ibyaranze imirwano yahuje M23 n’umutwe wa Wazalendo mu Mujyi wa Bukavu muri iki gitondo.

Abanyarwanda bitwaye neza: Ibyaranze agace ka nyuma muri Tour du Rwanda 2025.



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-17 09:17:58 CAT
Yasuwe: 46


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Basketball-Ibyaranze-umukino-wagashinyaguro-wahuje--APR-BBC-na-Patriots-BBC.php