Rayon Sports iri kwitegura gute AS Kigali idafite Nsabimana Amiable na Fall Ngagne
Ikipe ya Rayon Sports iritegura umukino ukomeye wa shampiyona izakiramo AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025, kuri Kigali Pele Stadium guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ni umukino wa shampiyona y’umunsi wa 21, aho Rayon Sports izaba ibizi neza uko byagendekeye APR FC, nayo ikina na Gasogi United kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025.
Rayon Sports igiye kwinjira mu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye
Nsabimana Amiable – Myugariro ukomeye urwaye Malaria mu gihe Fall Ngagne – Rutahizamu afite imvune y’igihe kirekire
Nubwo aba bakinnyi badahari, abandi bose bameze neza, kandi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025, ikipe irasoza imyitozo ya nyuma igamije kwitegura neza uyu mukino ukomeye benshi bategereje.
Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga
Umutoza Roberto Oliveira "Robertinho" ashobora kwifashisha abakinnyi bakomeye, harimo n’abanyamahanga babiri bakina inyuma:
Mu izamu: Khadime Ndiaye
Ba myugariro: Omar Gninge, Yousou Diagne, Bugingo Hakim, Ombarenga Fitina
Abo hagati: Muhire Kevin, Kanamugire Roger, Rukundo Abdulrahman
Ba rutahizamu: Iraguha Hadji, Assana Nah Innocent, Biramahire Abeddy
Uyu mukino ni umwe mu mikino Rayon Sports igomba gutsinda kugira ngo yongere amahirwe yo gusoza shampiyona y’icyiciro cya mbere 2024/2025 ku mwanya mwiza.
Ese Rayon Sports izabasha kubona amanota atatu nubwo ifite abakinnyi bakomeye batazakina?
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show