English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports iri kwitegura gute AS Kigali idafite Nsabimana Amiable na Fall Ngagne

Ikipe ya Rayon Sports iritegura umukino ukomeye wa shampiyona izakiramo AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025, kuri Kigali Pele Stadium guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ni umukino wa shampiyona y’umunsi wa 21, aho Rayon Sports izaba ibizi neza uko byagendekeye APR FC, nayo ikina na Gasogi United kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025.

Rayon Sports igiye kwinjira mu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye

Nsabimana Amiable – Myugariro ukomeye urwaye Malaria mu gihe Fall Ngagne – Rutahizamu afite imvune y’igihe kirekire

Nubwo aba bakinnyi badahari, abandi bose bameze neza, kandi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025, ikipe irasoza imyitozo ya nyuma igamije kwitegura neza uyu mukino ukomeye benshi bategereje.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga

Umutoza Roberto Oliveira "Robertinho" ashobora kwifashisha abakinnyi bakomeye, harimo n’abanyamahanga babiri bakina inyuma:

Mu izamu: Khadime Ndiaye

Ba myugariro: Omar Gninge, Yousou Diagne, Bugingo Hakim, Ombarenga Fitina

Abo hagati: Muhire Kevin, Kanamugire Roger, Rukundo Abdulrahman

Ba rutahizamu: Iraguha Hadji, Assana Nah Innocent, Biramahire Abeddy

Uyu mukino ni umwe mu mikino Rayon Sports igomba gutsinda kugira ngo yongere amahirwe yo gusoza shampiyona y’icyiciro cya mbere 2024/2025 ku mwanya mwiza.

Ese Rayon Sports izabasha kubona amanota atatu nubwo ifite abakinnyi bakomeye batazakina?



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports iri kwitegura gute AS Kigali idafite Nsabimana Amiable na Fall Ngagne

Perezida Kagame na Banki y’Isi mu bufatanye bushya: Imishinga igiye guteza imbere u Rwanda

Imvura yahagaritse umukino wa Mukura VS na Gorilla FC, Rayon Sports igumana umwanya wa mbere

Dr. Agnes arangije Manda 2 ku buyobozi bwa AGRA: Ibigwi bye mu guteza imbere ubuhinzi muri Afurika

Habayeho gukozanyaho hagati y’umukinnyi wa APR FC na Rayon Sports



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-14 16:33:17 CAT
Yasuwe: 11


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-iri-kwitegura-gute-AS-Kigali-idafite-Nsabimana-Amiable-na-Fall-Ngagne.php