Kigali: Abanyeshuri 20 bacikirije amasomo basoje amahugurwa mu gutunganya ibikomoka ku ifarini.
Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Kamena mu mujyi wa Kigali abanyeshuri bahuguwe na Red velvet cake Ltd nyuma y’amezi atandatu basoje amahugurwa yo gukora ibikomoka ku ifarini harimo imigati, cake ndetse n’ibindi.
Abitabiriye aya mahugurwa biganjemo abacikirije amashuri kubwo kubura ubushobozi bwo gukomeza kaminuza ndetse n’abandi basoje amashuri yabo ariko bakamara n’ibura imyaka igera kuri 2 nta kazi bavuga ko aya mahugurwa azabagirira akamaro mu buzima bwabo kuko bahawe ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Abikanani Shalon umwe muri aba banyeshuri basoje aya mahugurwa yatangarije ijambo.net ko nyuma yo kurangiza amashuri ye yisumbuye akabura ubushobozi bwo gukomeza kaminuza, yanejejwe no kubona amahirwe yo guhugurwa umwuga ahamya ko uzamugirira akamaro.
Ati” Nkimara gusoza amashuri yisumbuye mubijyanye n’imibare ubukungu n’ubumenyi bw’isi nisanze nta bushobozi bwo gukomeza amashuuri ubwo ntakundi byari kugenda uretse gutegereza ubushake bw’imana ntayandi mahitamo narimfiite. Ariko nyuma naje kumenya amakuru ko hari amahugurwa yo gukora ibikomoka ku ifarinii nk’imigati, cake, amandazi ndetse n’ibindi muri rusange bikenera ifarini numvise ari amahirwe akomeye mbonye, mpita nyitabira.”
Shalon akomeza avuga ko kubera ubumenyi bahawe ntagushidikanya ko buzatanga umusaruro
Ati “ kugeza ubu buri wese witabiriye aya mahugurwa afite ubumenyi bwo gukora ibikomoka ku ifarini kandi adakeneye imashini zibimufasha, ibi bishimangira uburyo tugiye kubyaza umusaruro ubu bumenyi hadakenewe ubushobozi burenze bwo kugura imashini zihenze.”
Tuyishimire Evelyne umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Muhima witabiriye umuhango wo gusoza aya mahugurwa yatangaje ko hakenewe ibikorwa nkibi byo guhugura urubyiruko imyuga kuko bitanga umusaruro.
Ati “ Turashimira Red velvet cake Ltd yahuguye uru rubyiruko kandi turizera ko impamba y’ubumenyi bahawe bazayibyaza umusaruro kandi mboneraho no gusaba urubyiruko gukunda imyuga ndetse nabo bishobokera bagakomeze gutanga umusanzu wabo mugutuma urubyiruko rw’uRwanda rugira ubushobozi bwo guhanga imirimo.”
Yvan Patrick Umuyobozi wa Red velvet cake Ltd yavuze ko aya mahugurwa yabayeho kubufatanye na RTB( Rwanda TVET Board ) ariko KO batazahwema gukorana n’abandi bafite gahunda yo gufasha urubyiruko.
Ati” iki ni icyiciro cyambere dufashe kandi tuzakomeza gukorana na RTB mu gufasha urubyiruko guhugurwa no kwihangira imirimo. Abanyeshurii bahawe ubumenyi kandi nyuma yaha twabasezeranyije ko hari imishinga yabo imwe n’imwe izafashwa bityo bikabafasha gutera imbere.”
Aya mahugurwa yatangijwe ku itariki ya 15 ukwezi kwa 12 muri 2023 yitabiriwe n’abakobwa 11 ndetse n’abahungu 9 bose hamwe bakaba 20.
Abakobwa 11 n'abahungu 9 nibo bitabiriye aya mahugurwa barayasoza
Yvan Patrick umuyobozi wa Red velvet cake Ltd avuga ko bazakomeza fatanya na RTB mu kwita kurubyiruko
Tuyishimire Evelyne ushinzwe ubugenzuzi bw'uburezi mu murenge wa Muhima ahamya ko iki ari igikorwa cyiza
Byari ibyishimo bidasanzwe kubasoje amahugurwa
Abikanani Shalon avuga ko yiteguye kubyaza umusaruro ubumenyi yahawe
Ibyishimo byari byose ku babyeyi
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show