English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu gihe uzaba wumva ko ukuze! Dore amasomo arindwi uzahuranayo mu buzima bwawe.

Uko iminsi y’ubuzima bwacu irushaho kugenda yisunika, ni nako hari amasomo y’ubuzima y’ingenzi cyane tugenda twiga, ya yandi tutari gutekerezaho mu myaka yacu y’ubuto. Mbese aka ya mvugo ngo ‘kwibuka ibitereko washeshe!’

Igihe kirashira.

Iyo ukiri muto, uba wumva igihe kitagira iherezo, ku buryo  dutakaza umwanya mwinshi cyane ku mbuga nkoranyambaga, tureba za televiziyo, cyangwa ngo ‘dutegereje igihe cya nyacyo’ ngo tugire icyo dukora. Ariko uko dukura turushaho kumva ko igihe kigira iherezo koko.

Ibarura Rusange rya gatanu ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022 mu Rwanda, ryagaragaje ko icyizere cyo kubaho mu gihugu cyari imyaka 69.6 muri uwo mwaka. Ibi bitugaragariza neza ko igihe dufite ari gito.

Isomo? Ntutakaze igihe. Shyira imbere intego zawe kandi igihe cyawe ugishore mu bifite umumaro.

Ubuzima bwiza ni ubutunzi.

“Iyo tukiri bato, akenshi twumva turi ba ntakorwaho. Biroroha kutabona impamvu yo kwita ku buzima bwiza tuba dufite, ariko uko tugenda dukura ni ko tugenda turushaho kubona ko kurya neza, gukora siporo no kugira ubuzima bwiza ari iby’ingenzi.” Aya ni amagambo ya Clovis Nkurunzia w’imyaka 43.

Kimwe mu bihangayikishije Isi ni ukwiyongera kw’indwara zitandura, nka diyabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi. Ibi na byo bishimangira ko no mu Rwanda ubuzima butari ubudakorwaho.

Raporo yo mu 2021 y’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima igaragaza ko indwara zitandura ari zo zihitana 36% y’abapfa mu Rwanda.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima [OMS] yo mu 2016, igaragaza ko indwara zitandura, imvune n’ubumuga, ari zo nkomoko y’imfu 58% zabaye mu Rwanda.

Buddha yigeze kuvuga ko “Guharanira kugira ubuzima buzira umuze ni inshingano, bitabaye ibyo ntitwabasha kugira ubwonko bukomeye.”

Ubuzima bwiza nibwo rufatiro rwawe. Utabufite ntabwo wagera ku nzozi zawe cyangwa ngo wite kubo ukunda. Gushyiraho ingamba zigufasha kubusigasira ni ikuntu ukwiye guhora itekereza kuko byazagira ingaruka nziza ku hazaza hawe.

Amafaranga ntagura ibyishimo ariko yagufasha kubaho.

Jeanine Rurangwa, w’imyaka 38 avuga ko “Mu mikurire yacu benshi muri twe twatekerezaga ko kugira amafaranga ariko kugera ku ntsinzi. Nubwo kwihaza mu by’imari ari igenzi cyane nko mu Rwanda igihugu gikataje mu iterambere, si byo tike ikugeza ku munezera.”

Ibyishimo mu buzima ntibiterwa n’amafaranga umuntu yinjiza gusa, ahubwo biterwa n’umubano agirana n’abandi hamwe n’intego y’ubuzima.

Ubutunzi nyakuri buturuka ku mutekano, amahoro yo mu mutima no kugirana umubano mwiza n’abandi, aho guturuka ku kwigaragaza uko utari.

Gutsindwa ni kimwe mu bigize urugendo.

Elie Mugisha, w’imyaka 36 avuga ko “Mu buto, gutsindwa bifatwa nk’iherezo ry’Isi. Ariko uko tugenda dukura, ni ko tugenda dusobanukirwa ko gutsindwa ari kimwe mu bigize urugendo rwa muntu.”.

Ba rwiyemezamirimo nibo baba abahamya.

Raporo ya Banki y’Isi yo mu 2023, igaragaza ko hafi 30% by’imishinga mito ihomba mbere y’uko umwaka wa kabiri urangira, mu gihe kimwe cya kabiri ihomba mbere y’umwaka wa gatanu.

Ibi bivuze ko hafi 70% by’ibigo bishya by’ubucuruzi bihomba mu myaka itanu ya mbere bikora, ariko izi nzitizi akenshi nizo ziharurira inzira amahirwe.

Thomas Edison yigeze kuvuga ati “sinigeze nanirwa. Nabonye uburyo 10.000 butari bugire icyo bugeraho. Gutsindwa bitwigisha kwihangana no guhozaho, kandi ibyo ni ingenzi kugira ngo umuntu agire icyo ageraho mu murimo uwo ari wo wose.”

Ntacyo wageraho wenyine.

Nyirangabo Jean w’imyaka 38, ashimangira ko “Iyo uri muto uba wumva ko byose wabyishoboza. Ariko uko dukura tugenda tubona ko kubaka umubano, umuryango, inshuti, abajyanama ari wo mutungo w’ingenzi dufite.”

Mu buzima bwo mu Rwanda buhuza abantu benshi, kugira umubano runaka n’abantu b’ingeri zitandukanye bigira uruhare runini mu iterambere ry’umuntu ku giti cye no mu buryo bw’umwuga. Umutwe umwe wigira inama yo gusara! Umubano ufitanye n’abandi ugena amahirwe yawe. Jya ubitaho.”

Ushobora kongera gutangira bundi bushya.

“Yaba ari ugutangira umwuga mushya cyangwa ubuzima bushya, nta na rimwe bizigera biba byarenze igihe cyo gutangira bundi bushya.” Stephanie Uwodukunda, w’imyaka 37.

Mu Rwanda, aho guhanga udushya n’ubucuruzi biri ku isonga, inkuru z’abantu bahindura ubuzima babamo ni nyinshi.

Reka dufate urugero rw’abagore bakora mu makoperative, nyuma y’imyaka myinshi bakora ubuhinzi bworoheje, ubu barimo baratera imbere mu bucuruzi buciriritse. Harakabaho gahunda za leta zibashyigikira.

Nta na rimwe uzaba wakererewe gufata icyemezo cyo guhinduka kugira ngo ube uwo washoboraga kuba we. Imyaka ni umubare gusa! Niba ufite ubushake n’icyifuzo cy’aho ushaka kuba uri, ushobora gutangira bundi bushya igihe icyo ari cyo cyose mu buzima bwawe.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Nyabugogo: Abacuruzi babuze aho bakorera nyuma yo gusenyerwa, impungenge n'icyizere cy’ubuzima.

Kugabanuka kw'ubugome n'ubumwe mu buzima bwite: Dore uburenganzira bw’umugore mu muryango.

Gufasha mu kwisuzumisha no gukingira: Inshingano z'abagabo mu kubungabunga ubuzima bw'abagore.

Stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye igiye gufungwa mu gihe cy’amezi 6.

Dore ibibazo 8 byugarije akarere ka Ngororero bituma kadatera imbere ahubwo kagahora inyuma.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-21 17:47:54 CAT
Yasuwe: 115


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-gihe-uzaba-wumva-ko-ukuze-Dore-amasomo-arindwi-uzahuranayo-mu-buzima-bwawe.php