English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kigali: Ubusambanyi ku karubanda, urugomo n’ibindi ni byo bibera ahazwi nko ku Isi ya 9.

Mu gace kazwi nko ‘Mu Isi ya 9’, gaherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hakomeje kugaragara  urugomo, ibikorwa bibi ndetse n’ubusambanyi  bw’umwihariko dore ko hari n’indaya zigamba ko  zishobora kuryamana n’abagabo batatu icyarimwe.

Aka gace gaherereye mu Mudugudu wa Nyabugogo mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara, hafi ya Gare ya Nyabugogo ndetse n’amasoko abiri azwi muri Kigali, iryo ku Nkundamahoro n’irya Kimisagara.

Abaturiye aka gace bavuga ko urugomo ruhagaragara rumaze gufata intera, ruterwa n’ibindi bikorwa bibi bihaba, nk’ubusinzi n’uburaya bwo ku rwego rwo hejuru aho inkumi zikora uwo mwuga ngo zidatinya gutererwa akabariro mu muhanda.

Abanyamakuru ba RADIOTV10 bageze muri aka gace maze bakihagera umwe mu nkumi yahasanze ikora umwuga w’uburaya, ntiyatinye guhita amwegera amubaza niba ashaka ko yamuha serivisi, ndetse agatangira kwivuga imyato ko uyu mwuga awufitemo uburambe bwagutse.

Ati “Njyewe abagabo batatu bose ndabipevera bagataha banyuzwe (ashaka kuvuga ko bose ashobora kuryamana na bo kandi bakanyurwa).”

Ni mu gihe kandi n’abaza gushaka aba bakobwa bicuruza na we yari hafi aho, na we agatangira guhamiriza abanyamakuru ko adaterwa ipfunwe no kuba yakwishora muri izi ngeso mbi.

Ati “Njyewe ngura indaya nibura eshanu mu cyumweru. Sinabirara kuko n’agakingirizo ndakagendana.’’

Icyo abaturage batuye muri ibi bice batangaza.

Abatuye muri iyi santere, bavuga ko ingeso mbi n’urugomo bihagaragara bimaze gufata indi ntera, bakavuga ko byose bitizwa n’umurindi n’ubusinzi bukabije buhabera  ariko ko ubusambanyi buhabera bukabije.

Umwe utifuje ko umworondoro we utangazwa, yagize ati “Mu masaha ya nijoro guca hano biba bigoye nko kunyura muri gare ya Nyabugogo mu minsi mikuru. Iyo bamaze gusinda bararwana abandi bagasambana yewe hari n’abapfa abagabo hanyuma natwe tukabigenderamo.”

Undi muturage avuga ko kandi muri aka gace hari abakoresha ibiyobyabwenge, ku buryo na byo biri mu biteza ibi bibazo, bagasaba ko inzego z’umutekano zahatunga itoroshi.

Ati “Bateza umutekano mucye bakarwana, indaya abanywa urumogi, abafite ibyuma,…byose byibereye hano ku isi ya 9.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire  mu kiganiro yahaye RADIOTV10  yavuze ko iki kibazo cyo muri iyi Santere kizwi ndetse ko ku bufatanye n’izindi nzego bagihagurukiye bikaba bimaze gutanga umusaruro.

Ati “Twagiye tubona ibibazo nk’ibyo byagiye bihaba by’ibyaha nk’ibyo wavugaga by’ubusinzi n’uburaya, tuhashyira imbaraga.”

Yaboneyeho guhumuriza abaturage bo muri aka gace, ko ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego, ibi bibazo bigomba kuhacika burundu.

Ndengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Tems Agiye Gutaramira i Kigali: Igitaramo Cya "Born in the Wild World Tour’’.

Rubavu: Polisi yafashe imodoka zo muri DRC zipakiye imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu.

Kigali: Imodoka yikorera imizigo ya Fuso yagonze bikomeye izindi ebyiri abaturage babiri barakomerek

Kigali: Impanuka y'imodoka 2 zagonganiye muri Rond-Point nini yo mu Mujyi yakomerekeyemo abaturage.

Kigali: Impanuka y’imodoka yasize inkomere zigera ku 8 zirimo n’uwacitse amaguru n’uwacitse ub



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-19 14:24:04 CAT
Yasuwe: 265


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kigali-Ubusambanyi-ku-karubanda-urugomo-nibindi-ni-byo-bibera-ahazwi-nko-ku-Isi-ya-9-Soma-inkuru.php