English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Imyigaragambyo y’abanyeshuri  yatumye abarezi bibutswa inshingano zabo.

Ku wa mbere Ukwakira, abanyeshuri bo mu mashuri abanza ya Leta muri komini ya Lubunga, aherereye i Kisangani, bateguye urugendo rwo kwigaragambya kugira ngo bagaragaze ko bazinutswe (bahaze) imyigaragambyo y'abarimu babo.

Ababanyeshuri bari benshi  cyane bagenda baririmba indirimbo basaba ko amasomo yasubukurwa, aho bavaga mu gace gaherereyemo ikigo cyabo  berekeza mu mujyi  wa Kisangani.

Kuva umwaka w'amashuri watangira, abanyeshuri ntibarahabwa amasomo  mu mashuri abanza ya leta ya Lubunga, kubera ikibazo cy’abarimu bigaragambije kuri Leta.

Imyigaragambyo yaje guhosha nyuma y’imishyikirano hagati y’inteko y’ubumwe na Guverinoma, nk'uko Gabriel Apama, umwe mu baganiriye n’itangaza makuruyabitangaje.

 Minisitiri w’agateganyo w’iyi ntara ushinzwe uburezi, Alain Mwimbi yamaganye iyi myigaragambyo avuga ko ibyo abanyshuri bakoze bidakwiye, avuga ko bagiye  gukemura ikibazo mu maguru mashya.

Minisitiri yagiye i Lubunga ahamagara inama y’igitaraganya n'abafatanyabikorwa mu burezi b'iki kigo kugira ngo bagarure abarimu ku bigo by’amashuri  batange umumenyi ku banyeshuri cyane ko ari inshingano zabo.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Ingabo za FARDC zataye muri yombi umukabwe zimushinja ibura rya drone, utu biteye gute?

DRC: Abarimu bigisha mu mashuri abanza arenga 150 bahagaritse imyigaragambyo.

Edouard ni muntu ki? Yisanze mu igororerero ate? Ese ubundi ashobora kongera guhabwa inshingano?

Kubera imvura y’amahindu yatumye umukino wahuzaga APR FC na Gasogi United usubikwa.

Umudage Thomas Tuchel, yaragijwe inshingano nshya zo gutoza ikipe y’ihihugu y’u Bwongereza.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-08 08:51:59 CAT
Yasuwe: 83


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Imyigaragambyo-yabanyeshuri--yatumye-abarezi-bibutswa-inshingano-zabo.php