Abapolisi 102 b’u Rwanda na 120 ba Sudani y'Epfo basoje amahugurwa mu Rwanda.
Abapolisi 222 bo muri Polisi y’u Rwanda (RNP) n'iya Sudani y'Epfo (SSNPS), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024, basoje amahugurwa ahuriweho mu bijyanye no gucunga umutekano w’ibibuga by’indege no kurinda ituze rusange.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 102 ku ruhande rw’u Rwanda n’abagera ku 120 bo ku ruhande rwa Polisi ya Sudani y’Epfo, aya mahugurwa yamaze amezi abiri.
Abapolisi 99 muri bo, nibo bitabiriye amahugurwa ku bijyanye n’Umutekano w’ibibuga by’indege bagizwe na 60 bo muri Sudani y’Epfo na 39 ku ruhande rw’u Rwanda, yaberaga mu Kigo cya Polisi cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange, mu Karere ka Bugesera.
Abandi 123 bagizwe n’abo mu Rwanda 63 na 60 ba Polisi ya Sudani y’Epfo, bahuguwe ku bijyanye no kurinda ituze rusange yatangiwe mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye mu muhango wo gusoza aya mahugurwa wabereye mu Ishuri rya Polisi ry’amagurwa i Gishari, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi ya Sudani y’Epfo ku cyizere bagirira Polisi y’u Rwanda cy’ubufatanye mu bijyanye no kubaka ubushobozi.
IGP Namuhoranye yavuze ko Polisi y'u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere ubufatanye buhuriweho n'ibihugu byombi mu by'umutekano.
Gen. Jackson Elia, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe abakozi n'amahugurwa muri Polisi ya Sudani y'Epfo, yashimiye Polisi na Leta y'u Rwanda uburyo ikomeza gushyigikira Polisi ya Sudani y'Epfo mu bijyanye no kubaka ubushobozi.
Yashimiye umuhate abitabiriye amahugurwa bagaragaje watumye babasha gusoza neza amahugurwa, abasaba kuzawukomeza no mu kazi mu rwego rwo kurushaho kuzuza inshingano zabo.
Gen Elia Jackson yashimangiye kandi ko amahugurwa ahuriweho n'inzego zombi yongera umubano n'ubucuti mu kubaka ubunyamwuga bw'inzego za Polisi zombi mu gucunga umutekano no guhangana n'ibyaha byambukiranya imipaka
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show