English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hagaragaye ikintu cyidasanzwe mu butayu bwo muri Nevada-Abapolisi bagize ubwoba

Mu butayu bwo muri leta ya Nevada mu mpera z'icyumweru gishize, habonetse inkingi y'amayobera mu zizwi nka "monolith" yarabonetse iteza kwibaza byinshi kuko n'ibintu biba bidasanzwe. 

Iki kintu cyabonywe na polisi y’umujyi wa Las Vegas, yavuze ko yakibonye irimo gushakisha mu gikorwa cy’ubutabazi ahitwa Las Vegas Valley.

Igipolisi cyatangaje ku mbuga nkoranyambaga kiti: “Tubona ibintu byinshi bidasanzwe ariko nimurebe iki!”

Iyi monolith isa n’izindi zagiye ziboneka ahatandukanye ku isi mu mwaka wa 2020 na 2021 ariko ibyazo bikaba bikiri amayobera.

Iyi nkingi ndende, ya mpande enye, igarura urumuri, yabonetse ku gasongero k’agasozi abantu bajya burira kari mu rugendo rw’isaha imwe mu majyaruguru y’umujyi wa Las Vegas.

Mu ifoto yatangajwe na polisi yaho, iyi monolith isa n’ishinze ahantu hari ubutaka bukakaye.

Iyi monolith ifite uburyo isa n’izindi zagiye ziboneka mbere muri Amerika n’ahandi ku isi.

Ariko kugeza ubu nyinshi muri zo ibyayo biracyari amayobera.

Hari ibivugwa na bamwe  bidafite gihamya, ko izi nkingi zaba zishingwa n'ibiremwa byo ku yindi mibumbe (aliens), babisanisha n'ibiri muri filimi yo mu 1968 yitwa 'In 2001: A Space Odyssey' irimo za monoliths.

Nyinshi muri monoliths zajya zihita  zibura nyuma y'iminsi micye zibonetse, kandi ntihamenyekane abazitwaye cyangwa abazishinze n'impamvu yabo, ibi niko byagenze no ku yabonetse bwa mbere muri Utah mu myaka ine ishize.

Mu 2021 inkingi nk'izi zabonetse ahantu nko muri Calofornia, Romania na Turkiya, mu Bwongereza ku kirwa cya Isle of Wight, ndetse no murwa mukuru Kinshasa wa DR Congo, iyi abaturage baho bahise bayitwika.

Kugeza ubu ntihazwi neza ibirambuye kuri nyinshi muri izi nkingi zihurira ku kuba ari icyuma gishashagirana gifite uburebure bugera kuri metero eshatu kandi gikozwe mu buryo bwa mpandeshatu cyangwa mpande enye.

Muri Werurwe uyu mwaka, indi monolith yabonetse ku gasongero k’umusozi muri Ecosse nayo ntihamenyekanye uwayihashyize n’uko yahageze.



Izindi nkuru wasoma

Abasirikare 50 barimo na ba Ofisiye ba RDF basoje amasomo muri Uganda

Nyanza:Ntabwo bumva impamvu bazaburana muri 2027 kandi barafashwe muri 2023

Afurika y'Epfo:Hadutse umuriro hagati y'amashyaka abiri yemeye gusangira ubutegetsi

Goma: Abantu 70 bivugwa ko bakora ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Mpayimana yabwiye abatuye i Musanze ko natorwa inyungu ku nguzanyo muri Banki izajya munsi ya 10%



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-19 13:34:42 CAT
Yasuwe: 156


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hagaragaye-ikintu-cyidasanzwe-mu-butayu-bwo-muri-NevadaAbapolisi-bagize-ubwoba.php