English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kayonza:Batandatu bafashwe bakekwaho kwica uwo bafatanye ihene yabo

Ku wa Kane tariki ya 06 Kamena 2024 Abaturage  batandatu bo mu Karere ka Kayonza batawe muri yombi bazira gukubita mugenzi wabo bafashe yibibye ihene baramukubita bamugira intere nyuma aza gushiramo umwuka .

Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Kiyovu mu Kagali ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama.

Umukozi ushinzwe imari n'ubutegetsi uyobora Umurenge wa Nyamirama muri ki gihe Nyirakanazi Chritsine yatangaje ko kugeza ubu abamaze gutabwa muri yombi ari batandatu bazira kugira uruhare mu gukubita uwo bakekaho kubiba ihene bikamuviramo urupfu.

Ati"Ni  abaturage bafashe mugenzi wabo baramukubita bimuviramo urupfu, bamukubise ejo hashize yapfuye mu ijoro ryakeye,Amakuru baduhaye ni uko bamufashe yabibye ihene aho kumushyikiriza inzego z'umutekano baramukubita  bamugira intere.

Nyirakanazi  yavuze ko hamaze gufatwa batandatu mu gihe abakekwa bose hamwe ari 11. Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirama.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Ruto yemeje kwicara akaganira n'urubyiruko rwiteguye gukora imyigaragambyo

Dore icyihishe inyuma y'ubushyuhe buri kwica abantu n'inyamaswa hirya no hino ku isi

Abapadiri babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umunyeshuri batawe muri yombi

Israel yabohoje abantu bane mu gitero gisa n'icyo yagabye muri Uganda hapfa abantu 200

Kayonza:Batandatu bafashwe bakekwaho kwica uwo bafatanye ihene yabo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-07 08:50:42 CAT
Yasuwe: 146


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KayonzaBatandatu-bakekwaho-kwica-uwo-bafatanye-ihene-yabo.php